Ubutaka budafite abo bwanditseho Leta yamaze kubwiyandikaho byagateganyo.

6,388
Kwibuka30

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, avuga ko kuva ku wa 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bwanditseho bwamaze kwandikwa kuri Leta by’agateganyo.

Leta yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyanyuze kuri RBA, cyinabanze ku kwandika kuri Leta ubutaka budafite abo bwanditseho.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, avuga ko kwandikisha ubutaka byatekerejweho mu mwaka wa 2004.

Avuga ko habayeho amavugurura menshi, igikorwa nyirizina gitangira mu mwaka wa 2009 kugera muri 2013.

Avuga ko habaruwe ubutaka 11,539,974 mu gihugu cyose. Avuga ko hakomeje gutangwa amahirwe ku kwandikisha ubutaka ndetse hatangwa n’igihe ntarengwa kugera ku wa 31 Ukuboza 2020.

Ati “Twabonye hari ubutaka burenga miliyoni n’igice butabaruye dutanga amahirwe. Ku wa 15 Ukwakira 2019 hatanzwe amezi atatu, hongerwaho andi kugera ku wa 30 Kamena 2020, nabwo kubera COVID-19 twongeraho kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020 kugira ngo abantu bandikishe ubutaka bwabo.”

Mukarage avuga ko kwandika ubutaka bigamije kugabanya amakimbirane mu miryango, guhuguzanya no gupfa imbibi.

Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko kugera ku wa 30 Ukuboza 2020, ubutaka butabaruwe bungana na 1,499,845 ku butaka bwabaruwe mu gihugu cyose bingana na 13%.

Avuga ko kubaruza ubutaka ahanini bikorwa mu mijyi kurusha mu cyaro aho I Kigali ku bibanza birenga ibihumbi 31 ibirenga 423 gusa aribyo bitabaruye bingana na 7%.

Intara y’amajyepfo ku butaka burenga miliyoni 3, 200, ubutabaruye bungana n’ibihumbi 503 bingana na 15%.

Kwibuka30

Intara y’uburengerazuba ubutaka butabaruye bungana n’ibihumbi 399 birengaho gato ku butaka busaga miliyoni 3,190 bingana na 12%.

Intara y’amajyaruguru ngo habonetse ubutaka butabaruye busaga ibihumbi 303 kuri miliyoni 2,600 zirenga z’ubutaka bwose bingana na 11%.

Ni mugihe Intara y’Iburasirazuba hari ubutaka burenga ibihumbi 261 bitabaruwe kuri miliyoni zisaga 2,18 z’ubutaka bwose bingana na 13%.

Umubitsi w’impapuro mpamo mu ntara y’Iburasirazuba Muvara Pothin avuga ko muri rusange ubutaka butabaruye mu gihugu cyose buri ku mpuzandengo ya 13%.

Avuga ko iyi mibare ari myinshi ari nabyo byatumye hibazwa ko bushobora kuba banyirabwo badahari cyangwa ari ubwa Leta.

Agira ati “Iyi mibare ni myinshi, urumva banyiri ubutaka bageze ku 13% mu gihugu batagerwaho n’inyungu yabwo, haba ijyanye n’ubukungu, izijyanye n’umutekano, inyungu no kubwifashisha bikenura bituma hibazwa niba ba nyirabwo babaho cyangwa ubutaka ari ubwa Leta bwigabijwe?”

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda Mukarage Jean Baptiste avuga ko impamvu zituma hari abatandikisha ubutaka harimo kutabiha agaciro cyangwa kutita ku bintu.

Hari kandi gukwepa imisoro, kuba harimo abigabije ubutaka bwa Leta bagatinya ko bagiye kubwibaruzaho bavumburwa bakabwamburwa. Ariko nanone ngo hari abantu baba batifuza ko imitungo yabo igaragara.

Mukarage Jean Baptiste avuga ko kuva ku itariki 31 Ukuboza 2020, ubutaka bwose budafite uwo bwanditseho bwanditswe kuri Leta by’agateganyo kugeza igihe banyirabwo bazabonekera ariko nabyo ngo bikazagira igihe n’ubwo kitarashyirwaho.

Ati “Kuva ku itari 31 z’ukwa cumi nabiri 2020 zigeze twari twaramaze no kubibwira ko ubwo butaka bwaba bwanditswe kuri Leta by’agateganyo mugihe dutegereje y’uko hazaboneka banyirabwo bakaza bakabwandikisha.”

Mukarage yibutsa ko Leta ariyo ifite ububasha bw’ikirenga ku micungire y’ubutaka bwose kuko ari ubwa bose abariho n’abazabaho mu bihe bizaza ikabucunga ku nyungu z’abanyarwanda bose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.