Malawi: Prezida Lazarus wa Malawi agiye gukora amasengesho y’iminsi 21 yo gusenga yiyiriza kubera Coronavirus.

6,258
Kwibuka30

Prezida wa Malawi Bwana Lazarus agiye gutangira amasengesho yo kwiyiriza azamaramo iminsi 21 asengera icyorezo cya Covid-19 gikomeje guca ibintu muri icyo gihugu.

Prezida w’igihugu cya Malawi Bwana Lazarus Chakwera yatangaje ko kuri uyu wa mbere azatangira amasengesho azamaramo iminsi 21 asenga Imana kubarinda icyorezo cya Coronavirus gikomeje guca ibintu muri icyo gihugu cya Malawi.

Kwibuka30

Ibi prezida yabitangarije radio yitwa Sunday Radio yo muri icyo gihugu kuri uyu wa 10 Mutarama 2021, ibintu bamwe mu Batavugaa rumwe n’ubutegetsi banenze bavuga ko hakenewe ibirenze amasengesho. Mu ijambo rye, yanenze abaturage be ndetse nawe ubwe kuba baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid -19 akaba ari nabyo biri gutuma imibare y’abandura yiyongera.

Prezida Lazarus Yagize ati:”…twaradohotse ku mabwiriza yo kwirinda, a benshi muri twe ntitucyambara agapfukamunwa, ntitugikaraba, ntitwibuka no gusiga intera hagati yacu, iki nicyo giciro k’iyo myitwarire…” Imibare iherutse kujya hanze muri icyo gihugu ni uko kuri uyu wa gatandatu ushize, handuye abagera kuri 381, hapfa 12, imibare itari bwaboneke muri icyo gihugu kuva ubwandu bwa coronavirus bwagera muri icyo gihugu.

Prezida Lazarus yanenzwe kenshi gukerensa icyorezo cya coronavirus aho yagiye agaragara kenshi atambaye agapfukamunwa, nkaho mu kwezi kwa 10 umwaka ushize yasuye Tanzaniya, agaragara atikingiye, n’igihe yabonanaga n’umuhanzi Madona muri Malawi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.