Hari abagiye mu mutambagiro mutagatifu batekerwa umutwe bahabwa viza z’indyogo bafatirwa i Dubai

25,934
Kwibuka30

Mu muryango w’abasilamu mu Rwanda (RMC) haravugwa uburiganya n’ubutekamutwe kuri bamwe mu bari bitabiriye umutambagiro mutagatifu batekewe umutwe bagahabwa viza z’impimbano bakagarurirwa ku kibuga cy’indege cya Dubai.

Ibibazo bikomeje kuba iby’agatereranzamba mu muryango w’abasiramu mu Rwanda RMC nyuma y’aho hamenyekaniye inkuru y’uko hari bamwe mu bari bitabiriye umutambagiro mutagatifu bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Dubai bagafatanwa pasiporo ziteweho viza z’impimbano bakabategeka gusubira mu Rwanda.

Aba babyeyi babiri batifuje ko amazina yabo ashyirwa mu itangazamakuru, bavuganye na Dawa Tv dukesha iyi nkuru ubwo bageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma y’aho bafashwe bakangirwa gukomeza urugendo rubaganisha muri Saoudi Arabia mu mutambagiro mutagatifu mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 Kamena 2023.

Dawa TV ivuga ko nyuma yo kumva aya makuru yabajije ushinzwe igenamigambi mu muryango wa RMC Sheikh Sindayigaya Moussa arabihakana avuga ko abo bantu atabazi ku rutonde rw’abasilamu bari bahagurutse mu Rwanda berekeza mu mutambagiro mutagatifu, ariko abandi bo bakavuga ko bazwi neza muri RMC ndetse ko bafite na bordereaux za banki zigaragaza ko bishyuye amafaranga yose yasabwaga kugira ngo bajye mu mutambagiro mutagatifu.

Sheikh Sindayigaya aravuga ko aba bantu atabazi kandi bari mu mubare w’abahagurutse kwa Kadafi berekeza ku kibuga cy’indege bagana mu mutambagiro mutagatifu

Uyu mubyeyi avuga ko amafaranga yayashyize kuri konti ya sheikh MURANGWA Djamiru, umwe mu bakozi b’umuryango w’abasilamu mu Rwanda RMC ushinzwe gutegura umutambagiro mutagatifu, bikaba bivugwa ko uyu mugabo ari muri Saudi Arabia kuko ariwe waherekeje abandi bitabiriye uwo mutambagiro mutagatifu.

Ikibazo gikomeje kwibazwaho ni ukuntu abo bantu babiri bari mu mubare w’abantu 46 RMC yavuze ko babonye visa ndetse bagahabwa pasiporo zabo mu ruhame rw’abandi bose 44, kandi barishyuye amafaranga kuri konti ya Murangwa, ariwe nawe uhagarariye kino gikorwa mu rwego rw’umuryango, ibi bikaba bigaragara ko iki gikorwa cy’uburiganya n’ubutekamutwe aba babyeyi bakorewe cyateguwe ndetse hakaba hari n’abandi bafatanije kugira ngo barye amafaranga y’abantu.

Uyu mubyeyi avuga ko kuri konti ya Sheikh MURANGWA we ubwe yashyizeho ibihumbi 4 by’amadorari ya Amerika (Ni ukuvuga 4,593,132Frw) ubwo ni ukuyakuba kabiri kuko abafatiriwe kubera viza z’impimbano ari babiri (Usibye ko hari n’abandi bakiri mu Rwanda bavuga ko bishyuye kuri konti ya Sheikh Djamiru), ndetse uwo mubyeyi we yavuze ko iyo bordereau ye yanditse ko impamvu yishyuye ayo mafaranga ari ay’umutambagiro mutagatifu (For Hidja), yagize ati:”Amafaranga twayashyize kuri konti ya Murangwa Djamiru, kuri banki bambajije impamvu yayo, mvuga ko ari ay’umutambagiro mutagatifu, ibi rero ntibyumvikana ukuntu bavuga ko batanzi

Kwibuka30

Bagaruriwe ku kibuga cy’indege cya Dubai kubera viza z’indyogo bahawe n’umukozi wa RMC

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko we yahamagawe kuri terefoni ye asabwa kwishyura amadorari 1,900 yose y’itike (angana n’Amanyarwanda 2,181,737), ndetse ko na mbere y’uko Sheikh Murangwa Djamiru (ukuriye ibikorwa by’abajya mu mutambagiro mutagatifu) yerekera i Bugande gushaka visa yari yamusabye amadorari 900 avuga ko ari ayo kumugurira viza, ibintu bihabanye n’ukuri kuko nta viza igura ayo mafaranga ibaho, ku bushakashatsi twakoze kuri ino site (https://mustafa98.co/en/saudi-arabia-visa-from-rwanda/) twasanze visa ya Saudi Arabia ari amadorari 50 gusa, mu gihe undi we yatswe magana cyenda, asaga miliyoni ebyri.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho uwo mu Sheikh yakuye izo viza mpimbano yatekeye umutwe abo babyeyi, yewe nta n’ubwo haramenyekana niba hari uwaba waramufashije gukora ibyo bikorwa bisa nabi birimo umwanda aho umuntu yiyemeza kurya amafaranga ya rubanda abashuka yitwaje umutambagiro mutagatifu, gusa biravugwa ko atari we wenyine, ko yaba afite abandi bafatanyije kurya aya rubanda mu kubashakira visa z’impimbano.

Ibi kandi bije nyuma y’aho hakiriho abandi benshi baheze mu rungabangabo bemeza ko bamaze kwishyura amafaranga ndetse n’ibindi byose bya ngombwa bisabwa ariko kugeza ubu bakaba batarabona passport zabo ziteweho viza kandi barishyuwe, umwe mu bagitegereje yavuganye na Indorerwamo.com agira ati:”Mu by’ukuri jye narishyuye amafaranga yose asabwa, kugeza ubu ndategereje, ariko RMC yatwijeje ko ibyangombwa byacu bihari, ko biri butugereho none, hakaba hari icyizere ko tugenda uyu munsi”

Undi nawe wemeza ko yishyuye byose, we nyuma yo kumenya aya makuru arasanga ari ubutekamutwe bwabatekewe, aragira ati:”Ano mafaranga yarangoye kuyabona, ni ubuhemu twaba dutekewe n’umuryango wacu, nanjye nishyuye Sheikh Djamiru, mfite na messages zose twandikiranaga, ikindi kandi maze kumenya ko ari i Maka, ubwo se urumva bizagenda bite, jye nzarega umuryango maze nsubizwe ayanjye ndetse bampe n’impozamarira, ariko kubera Imana wenda biraza gukunda

Indorerwamo.com yagerageje kuvugana na bamwe mu bayobozi ba RMC ariko ntibari kwakira terefoni zabo, gusa igihe cyose bari bwitabe ino nkuru turayikomeza.

Abamaze kuhagera nabo bari gutaka ubutekamutwe

Umwe mu bamaze kuhagera ariko utifuje ko amajwi ye ajya hanze avuga ko abagiye kubategurira umutambagiro mutagatifu babariye kuko amacumbi bacumbikwemo adahuye na gato n’akayabo k’amafaranga bavuga ko batanze ngo bategurirwe ahantu heza ho kuruhukira, we avuga ko ubwe yatanze arenga miliyoni umunani y’amanyarwanda, yagize ati:”Jye numiwe, twari twijejwe ko tuzaba ahantu heza, ariko ubu tuba mu cyumba kimwe turi abantu batandatu mu gihe abavandimwe bacu bo muri Kenya bo batanze amafaranga ari munsi yacu kure cyane bo barara ahantu heza

Hari ibibazo byinshi byagiye bivugwa bijyanye n’imiyoborere itanoze muri RMC, ubunyangamugayo buke muri bamwe mu bakozi bawo, ndetse no gutera ubwoba ugerageza kunenga imikorere y’uwo muryango harimo no kubahimbira ibyaha biremereye ariko kugeza ubu haracyibazwa uburyo n’igihe bizakemurirwa, ndetse hari n’abarenga ibyo bakavuga ko Leta ikwiye kwinjira mu kibazo cy’umuryango RMC nk’uko yakemuye ibibazo muri ADEPR

Bamwe mu babyeyi bitabiriye umutambagiro mutagatifu

Leave A Reply

Your email address will not be published.