Yareze umuyobozi wa group ya Whatsapp ko yamukuye muri group

4,291
Kwibuka30

Urukiko rwa Makindye muri Uganda rwategetse umugabo ugenzura ibikorwa by’urubuga rwa WhatsApp ruhuriramo abantu benshi (administrator), gusubizamo umwe mu bari barugize, wiyambaje ubutabera avuga ko yavukijwe uburenganzira bwe bwo gushyikirana n’abandi.

Uwatanze ikirego witwa Herbert Baitwababo, yavuze ko yavanywe muri group yiswe BUYANJA MY ROOTS yari igizwe n’abantu bakomoka hamwe, atagishijwe inama.

Umucamanza Igga Adiru, kuri uyu wa Mbere yategetse uwitwa Allan Asinguza ari na we admin w’iyi group, gusubizamo uyu mugabo watanze ikirego.

Umucamanza yavuze ko mu kumukura mu bandi, uyu mugabo yavukijwe uburenganzira bwe bwo kwishyira hamwe n’abandi.

Ubwo yatangaga ikirego, Baitwababo yavuze ko Asinguza yashinze urubuga rwa WhatsApp ruhuza abantu bakomoka mu gace ka Buyanja, barwita ‘BUYANJA MY ROOTS’, rugamije kuzajya rukusanya amafaranga agakoreshwa mu bikorwa by’ubugiraneza, birimo kwifatanya n’uwagize ibyago.

Kwibuka30

Icyo gihe ngo biyemeje gukusanya 30,000 by’ama-shilling kugira ngo umuntu yakirwe. Icyo gihe ngo amatangazo yose n’ibindi bikorwa bireba iryo tsinda byanyuzwaga muri group kuri WhatsApp.

Ku wa 16 Gicurasi 2023, nk’umwe mu bagize iryo shyirahamwe, ngo yandikiye Asinguza amusaba ibaruwa imuha ububasha bwo gukora nk’umuyobozi witsinda, anasaba igenzura ku mafaranga yari amaze gukusanywa guhera mu 2017 ubwo ryashingwaga.

Icyo gihe ngo aho kumusubiza, ku wa 17 Gicurasi Asinguza yahise amuvana muri group, ibintu ngo byabangamiye uburenganzira bwe bwo kwishyira hamwe n’abandi no gushaka kwigwizaho umutungo.

Baitwababo yasabaga urukiko kurinda uburenganzira bwe, no gutanga itegeko kuri Asinguza ngo amusubize muri group, ndetse rugatanga itegeko ryo kutongera kumuvana muri group y’ishyirahamwe.

source:igihe

Leave A Reply

Your email address will not be published.