Ubuyobozi bwa FINE FM bwemeye kwinjira mu kibazo cya Rurangirwa Louis na Regis uregwa gukoresha imvugo mbi mu kiganiro

7,603

Umunyamakuru Sam Karenzi akaba n’umuyobozi wa Radio FINE yemeye kwinjira mu kibazo cya Regis Muramira ushinjwa gukoresha imvugo zitameze neza mu kiganiro aho bivugwa ko yatutse Bwana Rurangirwa Louis.

Bwana SAM KARENZI umuyobozi w’ikiganiro Urukiko rw’ubujurire akaba n’umuyobozi wa Radio FINE FM yavuze ko agiye kuba umuhuza hagati ya Bwana Rurangirwa Louis uvuga ko yatutswe mu kiganiro na Bwana MURAMIRA Regis ukorana na Sam mu kiganiro cya siporo cyitwa Urukiko rw’ubujurire.

Ibi Bwana Sam KARENZI yabitangaje ubwo kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Kanama 2022 yari mu kiganiro nk’ibisanzwe maze bagasomerwa urwandiko rukubiyemo ikirego cya Bwana Louis MURANGIRWA uvuga ko Regis yavugiye kuri Radio FINE FM ko uwo mugabo ubwo yari mu nteko nkuru ya FERWAFA yabajije ibibazo biteye iseseme.

Mu ibaruwa dufitiye kopi, Bwana MURANGIRWA LOUIS uyobora ikipe ya Rugende Women FC arega Regis ibirego bibiri aribyo kuba uwo munyamakuru mu kiganiro akorera kuri FINE FM cyabaye ku mataliki ya 22 na 27 ukwezi kwa kalindwi 2022 yaramututse akavuga ko Louis yabajije ibirego biteye iseseme, ikindi kirego cya kabiri ngo ni uko uwo munyamakuru yavuze kko mu gihe cya Covid-19 hari bakinnyi ba Rugende Women FC birirwaga kwa Louis bamwishyuza, ibintu Louis ahakana.

Muri icyo kiganiro, Bwana SAM KARENZI yahise yisegura mu izina rya radio ayobora ndetse no mu izina ry’ikiganiro Urukiko rw’ubujurire agira ati:”Ibindi sindi bubijyemo, iyo nkuru y’abakobwa uyifitiye ibimenyetso, …mu mwuga wacu hari igihe umuntu anyerera ku rurimi akaba yakoresha imvugo itameze neza, ntiyakirwe neza…” Sam yakomeje abwira REGIS ko yaba umugabo akayisabira imbabazi kuko iyo mvugo ubwayo atari nziza.

Mu magambo ye, Bwana Regis yahise asaba imbabazi ku mugaragaro agira ati:”Reka nisegure ku bantu bose bakomerekejwe n’iyo mvugo, iby’umwihariko Louis Rurangirwa kuko ariwe wandeze”

Regis yakomeje avuga ko nta n’ikindi we ubwe apfa na Louis kuko ahubwo yamufashije akamufunguza mu gihe yari agiye gukatirwa n’inkiko kubera icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo bya Leta.

Mu gihe Regis yakomeje avuga ko yiteguye kuba yaburana nawe ku kirego cyo kuba abakinnyi ba Rugende kandi ko azagitsinda, ariko Bwana SAM KARENZI yizeza Regis ko bitazarinda bigera iyo yose, ko azabijyamo kandi ko yizeye ko bizakemuka, Sam yagize ati:”Icyo ni ikibazo cyoroshye, tuzagikemura ibyo ndabishoboye kandi nzi neza ko muri bwiyunge kuko mwabanye muri byinshi nta mpamvu yo gupfa ubusa

Kugeza ubu Louis RURANGIRWA ntaragira icyo avuga kukuba yaha imbabazi Regis, gusa abantu bazi neza uyu mugabo Sam KARENZI bemeza ko nta shiti azabasha guhuza zino mpande ebyiri kandi mu buryo budateje ikibazo.

Comments are closed.