Ubuzima bwa prezida KIM JONG UN buri hagati y’urupfu n’umupfumu

8,896
Kwibuka30
This image released by KCNA on April 11, 2020 shows Kim Jong Un taking part in a meeting of the Political Bureau of the Central Committee of the Workers' Party of Korea [KCNA via Reuters]

Nyuma yo kubagwa umutima, ubuzima bwa prezida KIM JONG UN biravugwa ko buri ahaga

Ibinyamakuru mpuzamahanga byakomeje kwandika inkuru zijyanye n’ubuzima bwa Prezida wa Koreya y’Epfo bwana KIM JONG UN. Ikinyamakuru Sky News cyatangaje ku munsi w’ejo hashize ko Bwana UN ubuzima bwe buri mu kaga kubera umubyibuho ukabije ndetse n’itabi ryinshi uno mugabo asanzwe anywa.

Kwibuka30

Amakuru atangwa bigoranye cyane n’umwe mu bantu batuye muri icyo gihugu aravuga ko prezida KIM JONG UN yabuze guhera taliki 12 Mata nyuma yo kubagwa n’inzobere mu by’ubuvuzi bo muri icyo gihugu, ajya kwitabwaho n’abaganga bo mu gace ka HyangSan.

The washington post cyavuze ko nyuma yo kubagwa umutima, igikorwa kitagenze neza ndetse hakaba hari andi makuru avuga ko abaganga bamubaze bagomba gukurikiranwa hakarebwa niba nta burangare byakoranywe.

Icyakora abayobozi bakuru muri icyo gihugu bateye utwatsi iby’ayo makuru, ndetse n’igihugu cy’Ubushinwa kimwe mu bihugu by’inshuti ya Prezida KIM bwavuze ko butazi ibijyanye n’amakuru y’ubuzima bw’uno mu prezida ufatwa nk’umunyagitugu ku isi.

This image released by KCNA on April 11, 2020 shows Kim Jong Un taking part in a meeting of the Political Bureau of the Central Committee of the Workers' Party of Korea [KCNA via Reuters]
Leave A Reply

Your email address will not be published.