Ubuzima: Dore ibintu 5 kandi byoroshye byagufasha kwirinda kanseri

6,867
Kwibuka30

Kanseri ni imwe mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi by’umwihariko mu bihugu bikennye, gusa abantu benshi usanga batazi icyo bakora kugira ngo bagabanye ibyago byo kuyandura, nyamara hari ibintu byoroshye ushobora gukora maze bikagufasha kwirinda.

Nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ribitangaza, dore bimwe mu byo wakora maze ukirinda kanseri.

1.Kurya indyo yuzuye

Kurya ifunguro ry’iganjemo imbuto n’imboga ni ingenzi mu kwirinda Kanseri

Nubwo guhitamo indyo inoze byonyine ubwabyo bidahagije kugira ngo wirinde indwara ya kansei gusa bigabanya ibyago byo kuyandura, aho kuri iyi ngingo  ijyanye n’imirire ugirwa inama zitandukanye harimo kurya imbuto n’imboga bihagije, kugabanya ibiryo byakorewe mu nganda ,kunywa inzoga mu kigero n’ibindi. Ku bagore n’abakobwa biba byiza kurya amavuta ya elayo kuko bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.

2.Irinde kujya ku zuba ry’igikatu:

Kujya ku zuba ry’inshi bishobora kwongera ibyago bwo kurwara Kanseri y’uruhu

Kanseri y’uruhu nimwe mu bwoko bwa cancer ihitana abantu benshi gusa igitangaje nuko inoroshye kuyirinda nkuko urubuga rwa mayoclinic.org rubivuga rero mu rwego rwo kwirinda  izuba ryinshi ugirwa inama yo kutajya kuzuba hagati ya saa 10  z’igitondo na saa 4 z’amanywa kuko imirasire yaryo iba ikomeye cyane kuko ishobora kwangiza uruhu rwawe mu gihe ubikoze by’igihe kirekire.

Kwita ku ruhu rwawe  nabyo ni ingenzi mu kwirinda kanseri yarwo nkaho ugirwa inama yo kwisiga amavuta meza atagira ingaruka ku ruhu , kwirinda urumuri n’ubushyuhe bwinshi  n’ibindi kuko ibyo byose bititaweho uruhu rwawe rwazagerwaho n’ibibazo bitandukanye kandi bishobora gutera kanseri .

3.Ikingize  indwara ya Hepatit B na HPV

Kwibuka30

Kwikingiza Hepatit B bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’impyiko

Mu rwego rwo kwirinda kanseri bisaba ko wikingiza indwara zishobora kuba intandaro yayo nk’imwe mu nzira nziza zo kuyirinda cyangwa kugabanya ibyago byo kuyandura . Mu nkingo ugomba gufata harimo urukingo rwa Hepatit B kuko bigabanya biziguye ibyago byo kurwara kanseri y’impyiko, aho ibyo bifasha cyane by’umwihariko ku bantu bakuru ariko bakora imibonano mpuzabitsina  n’abantu barenze umwe haba hari ibyago byo kurwara kanseri , rere nicyo gituma kwikingiza hepatit biba uburyo bwiza  kandi bwizewe bwo guhashya bwo kanseri.

Indi ndwara ugomba kwikingiza  niba ushaka kwirinda Kanseri ni HPV ( Human Papolloma virus) iyi ikaba ari indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina aho ishobora gutera kanseri z’itandukanye harimo iy’igitsina , umutwe n’ijosi, urukingo rw’iyi ndwara ubusanzwe ruhabwa abakobwa bafite imyaka 11 na 12 ku bahungu .

4. Jya kwa muganga bihoraho

Niba ushaka  kwirinda kanseri usabwa kumenya buri gihe uko ubuzima bwawe buhagaze aho ugirwa inama yo kureba muganga byibura 3 mu mwaka kuko usanga abantu benshi bayirwara ariko ntibabimenye  kandi ibyo bigabanya amahirwe yo kuyikira kuko biba byiza iyo igaragaye itarangerana kuburyo byagorana ko ikira. Mu gihe wagiye kwa muganga ushobora kwipimisha kanseri  zitandukanye harimo kanseri y’uruhu , kanseri y’amabere n’izindi.

5. Irinde imico iteye inkeke

Gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye bishobora kuba intandaro y’indwara nka SIDA na HPV ibyo byongera ibyago byo kwandura kanseri y’imyanya ndangagitsina

Ugirwa inama yo kugabanya umubare w’abo mukorana imibonano mpuzabitsina kandi wanayikora ugakoresha agakingirizo ,ubwo rero ni uburyo buziguye bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA na HPV kandi izi ndwara zitirinzwe zatera kanseri z’amoko atandukanye harimo kanseri y’uruhu , impyiko n’imyanya ndangagitsina.

Nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye OMS ribitangaza, ku isi yose guhera muri 2020 kanseri ihitana abarenga miliyoni 10  buri mwaka ibi bikaba bisobanuye ko umuntu 1 muri 6 bapfa azira kanseri, by’umwihariko mu bihugu bikennye cyangwa biri mu nzira y’iterambere ihitana 70% by’abayirwaye kubera kubura ubuvuzi n’ibikoresho bikenerwa kugira ngo ivurwe.

Mu Rwanda honyine nk’uko ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku ndwara ya cancer (International Agency for research on cancer/IARC) cyabitangazaga muri 2018 habarurwaga abarwayi ibihumbi 10,704.

Inkuru ya ERIC KAMANZI

Leave A Reply

Your email address will not be published.