Kicukiro: Polisi yataye muri yombi umusore wahondaguye nyina hafi kumwica

5,441
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 30 wahohoteye nyina umubyara akamukubita hafi kumwica

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali akarere ka Kicukiro yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa RUBAGUMYA Olivier wari urimo ukubita nyina wamubyaye hafi kumwica. Umwe mu baturage babyiboneye, yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko uno musore asanzwe yarabaswe n’ibiyobyabwenge kandi ko atari ubwa mbere akubita ababyeyi be, yagize ati:”Nibyo koko nitwe twahuruje polisi kuko twabonaga uriya musore we ari bumwice, nibwo polisi yaje iratabara

Kwibuka30

Justine MUKANZIZA uvuga ko aturanye n’uno muryango yavuze ko uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 30 yakubise bikomeye nyina, maze nyina aramuhunga, ahungira mu baturanyi, undi nawe akomeza abuza amahoro abaturanyi ababwira ngo bamusohore amukosore, yagize ati:”Biteye agahinda wa mugabo we, uzi kubona umwana w’umusore ari kugariza abaturanyi ngo basohore nyina wamuhunze maze amukosore? Twabonye bikabije duhamagara inzego z’umutekano nazo ashaka kuzirwanya ahubwo”

Amakuru avuga ko ubwo polisi yageraga ahari kubera ibyo bibazo, ni mu Murenge wa Niboyi, uwo musore yashatse kumera nk’uhangana n’abapolisi, ubwo bamusabaga gutega amaboko ngo yambikwe amapingu, undi yabyanze ashaka kubarwanya nibwo bamurashe ku itako arakomereka.

Aya makuru y’iraswa ry’uyu musore bikozwe n’umupolisi yemejwe n’umuvugizi wa Polisi CP John KABERA aho yasabye abaturage kujya birinda kurwanya inzego z’umutekano, yagize ati:”Icya mbere, ntabwo byemewe kurwanya inzego zumutekano, uko byaba bimeze kose. Icya kabiri, n’iyo bibaye natwe dukora iperereza ngo turebe koko niba umupolisi atakoresheje imbaraga z’umurengera.

Uyu musore yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare by’i Kanombe, ariko naramuka asezerewe n’ibitaro arakomereza kuri station ya polisi kuko akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ugambiriye kwica.

Leave A Reply

Your email address will not be published.