Ubwongereza bwateye utwatsi icyemezo cy’urukiko cyo kutohereza abimukira  mu Rwanda

2,589

Guverinoma y’u Bwongereza, yatangaje ko yiteguye kujuririra mu rukiko rw’ikirenga icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire, gitesha agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ndetse ko nta kibazo abimukira bahagirira.

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023, nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza, rwanzuye ko gahunda ya Guverinoma y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye rwihishwa, inyuranyije n’amategeko.

Umucamanza Ian Burnett, yavuze ko na we atemera ko abimukira bazaba bafite ibyago byo kuvanwa mu Rwanda bajya mu bihugu byabo, ariko ngo “si igihugu gitekanye aba bimukira bacumbikirwamo mu gihe ubusabe bwabo bugisuzumwa.

Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak yagize ati“Nubaha urukiko ariko ndashimangira ko ntemera ibyemezo byarwo”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwatanze icyizere gikenewe cy’uko nta kibazo abimukira bazahura na cyo nk’uko n’abo rwakiriye nta kibazo bigeze bahura na cyo kandi benshi babonye ibihugu bibakira.

Ati:“U Rwanda ni igihugu gitekanye. Urukiko rukuru rwarabyemeje kandi na HCR ifite mu Rwanda impunzi zaturutse muri Libya. Dukeneye uruhushya rwo kujuririra iki cyemezo mu Rukiko rw’Ikirenga”.

Minisitiri Sunak, yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo u Bwongereza butaba igihugu abimukira binjiramo uko bashatse.

U Rwanda narwo ntirwumva kimwe n’ibyo uru Rukiko rwavuze, ko atari igihugu gitekanye cyakwakira abimukira.

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yanenze ibyatangajwe n’uru rukiko, ashimangira ko u Rwanda ari igihugu kiri mu bitekanye ku Isi n’intangarugero mu kwita ku mpunzi.

Ati:U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi kandi rwemewe na HCR n’indi miryango mpuzamahanga kuba intangarugero mu kwita ku mpunzi. Twateye intambwe ifatika mu guhangana n’ibibazo bitera ubwiyongere bukabije bw’abimukira.”

Makolo yavuze ko u Rwanda ruzi uburemere bwo kuba umuntu yahunga akava mu gihugu cye no kuba yajya gutangira ubuzima ahandi.

Ati:Nka Sosiyete, nka Guverinoma, twubatse ahantu hatekanye, hakwiye, hiyubashye hatuma abimukira n’impunzi bagira uburenganzira bumwe n’amahirwe nk’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko buri wese wimukiye mu Rwanda binyuze muri ubu bufatanye, azabwungukiramo.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibyo rusabwa kugira ngo ubu bufatanye bugerweho, kugira ngo buce burundu icuruzwa ry’abantu rikorwa hitwaje ko ari abimukira.

Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko rw’ubujurire, bivuze ko inzira isigaye ari ukwitabaza Urukiko rw’Ikirenga.

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, yasinywe muri Mata 2022.

Yagombaga gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2022 abimukira ba mbere bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo abe ari ho baba bari mu gihe hagisuzumwa ubusabe bwabo bwo kujya mu Bwongereza, gusa byaje gusubikwa ku munota wa nyuma n’urukiko ubwo bamwe muri bo n’imiryango ibavugira basabaga ko bihagarikwa, urukiko rukabanza gufata umwanzuro.

Mu minsi ishize urukiko rukuru rwemeje ko kohereza abo bimukira mu Rwanda byubahirije amategeko, gusa abatanze ikirego bahise bajuririra urukiko rw’ubujurire.

(Src:Flash.rw)

Comments are closed.