Ubwongereza: Umugabo akekwaho gusambanyiriza umugore mu ndege

7,741
Difficile d'imposer le masque dans les avions aux États-Unis | La Presse

Umugabo w’imyaka 40 wavaga muri Amerika ajya mu Bwongereza yafatiwe ku kibuga cy’indege akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 40 bahuriye mu ndege.

Polisi yo ku kibuga cy’indege cya ‘Heathrow’ mu Bwongereza, yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 40 wari uri mu ndege ya sosiyete ya United Airlines yo muri Amerika.

Umugore wahohotewe yabwiye sosiyete y’indege ya United Airlines ko byamubayeho tariki ya 31 Mutarama ari mu ndege y’iyi sosiyete mu mwanya y’abanyacyubahiro.

United Airlines yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko bakimenya ibijyanye n’iki kirego, bahise babimenyesha inzego zibishinzwe biyemeza ko bazafatanya n’abanyamategeko gukomeza gukora iperereza.

Comments are closed.