Uganda: Abamotari barasaba Leta kubatunga mu gihe bakiri muri gahunda ya guma murugo
Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za Moto i Bugande bareze Leta yabo kuba ikomeje gahunda ya gumamurugo, bityo ko igomba kubatunga kuko batari gukora.
Ishyirahamwe ry’abatwara abantu kuri za moto mu gihugu cya Uganda riravuga ko leta iri kuvangura ubushabitsi ikemerera abakora ubundi bushabitsi bwose gukora ibyabo nubwo hari amabwiriza bahawe.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yemeye ko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zongera gukora zitwara kimwe cya kabiri cy’ubushobozi bwazo kugira ngo abantu bahane intera ya metero byibuze.
Gusa, yavuze ko byaba ari kare cyane kwemerera abatwara abantu kuri moto, avuga ko urebye nta mwanya uba uri hagati y’utwaye n’utwawe.
Moto zemerewe gusa gutwara imizigo.
Abakora aka kazi bamaze iminsi bamagana icyo cyemezo.
Bavuga ko guverinoma nta mafaranga ibaha yo kubatunga muri iki gihe badafite aho bakura kubera icyo cyemezo.
Ikirego abamotari barega leta, cyashyikirijwe urukiko rukuru rwa Kampala.
Comments are closed.