Uganda: Abanyeshuri bashobora gusubira mu ishuri mu kwezi gutaha

6,885

Nubwo umubare w’abandura icyorezo cya COVID-19 ndetse n’abahitanwa na cyo ugenda wiyongera muri Uganda, Perezida Yoweri K. Museveni yatangaje ko amashuri yisumbuye na kaminuza bizafungura ku banyeshuri barangiza bitegura gukora ikizamini cya Leta.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Uganda anyuze kuri tereviziyo zitandukanye, Perezida Museveni yavuze ko abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta barenga miriyoni 1.2 ari bo bitezwe gusubira ku mashuri yabo tariki 15 Ukwakira 2020.

Yagize ati: “Dutekereza ko nta kibazo bizateza kuko abasoza amashuri muri buri kigo bazaba ari bake ugereranyije n’abanyeshuri cyakira.”

Perezida Museveni yavuze ko abasoza ayisumbuye, amakuru na Kaminuza babarirwa ku kigero kiri munsi ya 10% ry’abanyeshuri bose biga mu mashuri atandukanye muri Uganda, bityo ko bazabona uburyo buhagije bwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda arimo guhana intera, baba biga bataha cyangwa bacumbika mu bigo.

Biteganyijwe ko ikemezo cyo gufungura amashuri ku bandi banyeshuri kizarebwaho muri Mutarama 2020.

Kugeza ubu muri Uganda harabarurwa abarwayi 6,468 ba COVID-19 barimo 2,731 bakize na 63 bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ni bwo Perezida Museveni yari yasabye itwinda ryashyiriweho kurwanya COVID-19 ku rwego rw’Igihugu kureba icyashoboka ngo abanyeshuri basubire kwirira mu bigo byabo nyuma y’igihe kigera ku mezi atahndatu bamaze bari mu ngo zabo.

Comments are closed.