Uganda: Charles Nkubi yishe umusore w’imyaka 20 nyuma yaho amusanze ari mu rugo iwe ari kumusambaniriza umugore

8,783
Nkubi Charles w'imyaka 50 yishe umusore w'imyaka 20 nyuma yo kumusanga ari  gusambana n'umugore we mu rugo rwe | Kigali Updates

Abaturage bo muri Zone ya Kiwalimu, Paruwasi ya Wampewo mu Mujyi wa Kasangati, ho m Karere ka Wakiso, rwagati muri Uganda, baguye mu kantu ubwo mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 27 Nzeri, umugabo yivuganaga umusore nyuma yo kumugwa gitumo aryamanye n’umugore we mu rugo rwabo.

Umusore ukekwa kuba ari mu myaka 20, yari aryamanye na Nowerina Nassozi w’imyaka 32, ubwo umugabo we, Charles Nkubi w’imyaka 50, yinjiraga mu nzu nuko agahita amukubita ikintu mu mutwe.

Ubwo iyi nkuru yasohokaga kuri uyu wa Mbere, umwirondoro wa nyakwigendera wari utaramenyekana neza, ariko umuvugizi wungirije wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, avuga ko Charles Nkubi yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi nk’uko Spyreports ibitangaza. ASP Owoyesigyire ati:

Ukekwaho icyaha yafatiye nyakwigendera mu cyuho n’umugore we Nassozi mu nzu ye. Biravugwa ko Nkubi yafashe ikibando agakubita uyu mugabo inshuro nyinshi mu mutwe ahita amwica.

Owoyesigyire yongeyeho ko “bazagena ibyaha ukekwa azakurikiranwaho nyuma yo kumenya niba icyo gikorwa ari icyaha yatewe n’urukundo cyangwa yagikoze nkana”.

(Src:Iwacu)

Comments are closed.