UGANDA: Leta yafunze imbuga nkoranyambaga zose mu gihe amatora ateganijwe kuri uyu wa kane.

7,038
Kwibuka30
Social media

Ikigo gishinzwe itumanaho cyo mu gihugu cya Uganda cyasabye ibigo bicuruza serivisi z’itumanaho gufunga imbuga nkoranyambuga zose mu gihe umunsi w’amatora wegereje.

Benshi mu baturage batuye mu gihugu cya Uganda baravuga ko batari kubasha gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Bamwe batangiye kuvuga ko ari Leta yabitegetse kubera kwirinda ibihuha byakwirakwizwa mu gihe cy’amatora.

Ikigo cya MTN Uganda gitanga service za Internet cyashyize hanze irindi tangazo hanze risaba imbabazi abaturage kuba batari kubasha gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo kuko bahuye n’ikibazo kirenze ubushobozi bwabo.

Ikinyamakuru Reuters kiravuga ko cyabonye ibaruwa y’ikigo cya leta kigenzura itumanaho isaba kompanyi zitanga izo serivisi gufunga imiyoboro yose y’imbuga nkoranyambaga kugeza bahawe andi mabwiriza.

Kwibuka30

Amatora ya perezida wa Uganda ateganyijwe kuwa kane w’iki cyumweru, aho abakandida 10 bahatanira uwo mwanya.

Muri Uganda, abantu batandukanye bakomeje kwinubira ko batari kubasha gukoresha neza Facebook, WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Reuters ivuga ko umuvugizi wa komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda n’umuvugizi wa leta, batigeze bitaba telephone ngo bagire icyo batangaza kuri iyo baruwa.

Mu gihe minisitiri w’itumanaho Judith Nabakooba we yavuze ko adashoboye kugira icyo abivugaho ubu.

Kuwa mbere, Facebook yafunze konti zimwe z’abantu ivuga ko bafite aho bahuriye na leta bakoresha konti zitari zo cyangwa zisa n’izisubiyemo mu kugira ibyo batangaza ku matora agiye kuba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.