Uganda: Murumuna wa Prezida Museveni yareze ishyaka NRM rya mukuru we mu nkiko

8,176
Kwibuka30
Uganda : Rurageretse hagati y’ishyaka NRM na Aine Kaguta uvukana na Museveni

Godfrey Aine Kaguta, murumuna wa Perezida Museveni yajyanye ishyaka NRM riyoborwa na Mukuruwe Museveni mu rukiko, aho arishinja kwanga ko arihagararira muri Mawogola nk’umukandida waryo  mu nteko ishingamategeko.

Mu kirego Aine Kaguta uzwi nka Sodo yagejeje ku rukiko rukuru rwa Kampala kuwa 25 Ugushyingo 2020, Aine asobanura ko NRM igomba kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo kwanga ko ayihagararira biturutse ku gitutu cy’abatavurumwe n’ubutegetsi.

Kwibuka30

Umwe mubo Aine Kaguta alias Sodo yari ahanganiye nawe guhagararira NRM mu gace ka Mawogola ,Shartsi Muserure nawe yavuze ko kugeza ubu NRM itagomba gutinya  igitutu cy’abatavurumwe n’ubutegetsi ngo ibure amahitamo ku bagomba kuyihagararira mu nzego zitorerwa. Musherure yavuze ko yiteguye kumva icyo urukiko ruzafataho umwanzuro mu kirego cya Sodo.

Kugeza ubu Akarere ka Mawogola ya Ruguru nta mukandida Ishyaka National Resistance Movement rifitemo, cyane ko yaba Godfrey Aine Kaguta na Muserure  banditswe na Komisiyo y’Amatora nk’abakandida bigenga bahanganiye guhagararira ako gace mu Nteko ishingamategeko ya Uganda.

Biteganijwe ko uru rubanza Aine Kaguta aregamo NRM ya Museveni rusasomwa kuwa 7 Ukuboza 2020.

Nrm Faces Sh3b Party Logo Suit
Leave A Reply

Your email address will not be published.