Uganda, Tanzania na Kenya byahawe kwakira igikombe cy’Afurika cy’abagabo cya 2027.

3,601

Tariki 15 Gicurasi uyu mwaka ni bwo ibihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, byishyize hamwe mu cyiswe ” Pamoja” bivuze gushyira hamwe mu Kinyarwanda, byandikiye Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF basaba kwakira igikombe cy’Afurika cy’abagabo cya 2027.

Mu nama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yateranye i Cairo mu misiri, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri yemeje ubusabe bw’ibihugu bwo kwakira igikombe cy’Afurika cy’abagabo cya 2027.

Mu kwitegura neza, ibi bihugu byatangije imishinga yo kuvugura amasitade ndetse no Kubaka amashya gukirango iri rushanwa rizagende neza.

Ni inshuro ya mbere ibihugu bitatu byishyize hamwe bigiye kwakira igikombe cy’Afurika cy’abagabo kuva cyatangira 1957.

Ni ubwa mbere iri rushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’abagabo kizaba cyibereye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Comments are closed.