Huye: Imvura iguye kuri uyu mugoroba isize isenye ibikorwaremezo birimo amashuri n’insengero

5,372
Kwibuka30

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Huye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa 27 Nzeri, yangije ibikorwaremezo birimo amashuri n’insengero.

Mu byasenyutse harimo ishuri ryisumbuye Butare Catholique riherere mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma.

Singayirimana Alphonsine, umwarimu wigisha muri iri shuri ryasakambutse ibyumba bine, yavuze ko iyi mvura yaguye ari mu isomero maze akabona igisenge kiragurutse.

Ati:“Ni imvura yadutunguye cyane yagwanye ubukana. Nari ndi mu isomero mbona igisenge kiratumbagiye, ibinonko bitangiye kumanuka binyituraho. Icyo cyumba nari ndimo cyegeranye n’ibindi bitatu by’amashuri y’incuke. Amahirwe twagize ni uko abanyeshuri b’incuke nyuma ya saa sita baba batashye, bikaba ntawe byakomerekeje’’.

Kwibuka30

Hari ibyumba by’amashuri nabyo byasakambutse ariko Imana ikinga akabako ntihagira ukomereka

Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Cyarwa iherereye mu Kagari ka Rango B , mu Murenge wa Tumba, Nsanzamahoro Fidèle, yavuze ko iyi mvura yamusanze ku rusengero ari mu biro.

Umuyaga wasakambuye urusengero ibyuma bigikoze birihina ariko kubera ko kiziritse cyane nticyavaho.

Ati:“Igice kimwe cy’urusengero cyasakambutse ariko ku bw’amahirwe nta muntu wari uri mu rusengero, ni na yo mpamvu nta wagiriye ikibazo muri icyo kibazo. Urebye ibyangiritse bifite nk’agaciro ka miliyoni 1,5 Frw.’’

Ku murongo wa terefoni, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yatangaje ko iyi mvura yaguye ari nyinshi kandi ikaba hari ibyo yangije ariko bakaba bagikusanya imibare y’imbyangiritse.

Leave A Reply

Your email address will not be published.