Uganda: Uburangare bw’abaganga bwatumye abanyeshuri bahabwa ibinini by’igicuri aho guhabwa iby’inzoka.


Abanyeshuri barenga 100 bo ku ishuri ribanza rya Kajumbajumba ryo mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, bajyanywe kwa muganga nyuma y’amakosa yakozwe n’abaganga, bahabwa imiti ivura igicuri, aho guhabwa ivura inzoka.
Nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuzima mu Karere ka Ntungamo, abana bahawe ibinini bya phenobarbitone, bisanzwe bikoreshwa mu kuvura indwara y’igicuri no gufasha abarwayi kubona ibitotsi, aho guhabwa Albendazole, imiti isanzwe ikoreshwa mu kuvura inzoka.
Byibura abana 44 bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye byo mu karere, abandi bakomeza kuvurirwa hafi y’aho byabereye.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuzima muri Ntungamo, Dr. Amon Bahati, yavuze ko ibi byabaye ubwo leta yari muri gahunda yo gutanga imiti y’inzoka mu mashuri.
Ati:“Mu gikorwa cyo gutanga imiti y’inzoka cyabereye ku ishuri rya Kajumbajumba, itsinda ry’abashinzwe gukingira ryakoresheje ibinini bya phenobarbitone aho gukoresha Albendazole. Abana barenga 100 bataye ubwenge.”
Dr. Bahati yasobanuye ko amakosa yabaye ubwo itsinda ry’abaganga “ryafataga agasanduku karimo phenobarbitone bakeka ko karimo Albendazole”, kuko imiti yo kwirinda inzoka yari yashize mu bubiko.
Fidelis Kizza, Umuyobozi w’Akarere ka Ntungamo, yavuze ko icyihutirwa cyari ukwita ku buzima bw’abana mbere yo gutangira iperereza ryimbitse ku byabaye.
Phenobarbitone, izwi kandi nka phenobarbital, ni umuti ukoreshwa mu kuvura indwara y’igicuri cyangwa mu gusinziriza abarwayi. Si umuti w’inzoka, kandi ku bana bato ushobora gutera gucika intege, gusinzira cyane cyangwa guhagarika guhumeka.
Comments are closed.