Kirehe: Bwana HITIMANA yakandagiwe bikomeye n’Imvubu umusiga ari intere

17,326
Kwibuka30

Imvubu yavuye mu mazi ijya mu mirima y’abaturage, ikandagira umuntu imusiga ari intere

itimana yari yagiye kurinda imyaka ye, imvubu aramusatira imuruma ku gakanu, imukandagira no mu mbavu nk’uko mubyara we yabibwiye Umuseke.

Uyu mugabo yajyanywe ku ivuriro rya Murindi mu Murenge wa Nasho.

Mubyara wa Hitimana witwa Joyeuse Twizerimana avuga ko imvubu yamurumye ahagana saa munani z’amanywa imuruma aho yise ku kajyori (ni hejuru gato yo mu irugu).

Ati: “ Yamurumye inyuma ku kajyori mu mutwe, imuruma no ku kuboko mu kizigira imukandagira no ku mpfundiko no mu mbavu.”

Joyeuse  Twizerimana avuga ko mubyara we imvubu yamuriye agiye kureba ibisheke umugore yari yararanguye.

Kwibuka30

Avuga ko agezeyo imvubu yamwirutseho iramufata, iramukandagira imugirira ibya mfura mbi.

Twizerimana avuga ko n’ubwo ibikomere mubyara we yatewe n’iriya mvubu bitamuhitana, ariko bizamusiga ari igisenzegeri. Avuga ko nta kintu azabafasha, kuko asa n’uwangiritse.

Yemeza ko imvubu zamaze kuba ikibazo kuko n’ejo bundi hari undi mugore yirukankanye agira amahirwe, arayicika.

Kuri we ngo ni icyorezo kuko nta muhinzi upfa kumanuka ku isambu ye.

Hitimana arwajwe na mukuru we ku ivuriro rya Murindi, mu Murenge wa Nasho, muri Kirehe.

Abaturage bo muri kiriya gace bavuga ko imvubu zabaye nyinshi ku buryo zambuka zikona ndetse bamwe zikabasagararire bakabivanamo ubumuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Gerard Muzungu yigeze kubwira Umuseke ko byaba byiza ku baturage birinze gushyira ubuzima bwabo mu kaga, icyo gihe ni muri Gicurasi 2020, na bwo imvubu yari yakomerekeje umugabo waraye izamu arinze imyaka ye.

Muzungu Gerard yizezaga abaturage ko Akarere kazakorana n’inzego zishinzwe kwita ku bidukikije kugira ngo harebwe igisubizo kirambye kuri kiriya kibazo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.