Uganda: Urukiko rwarekuye by’agateganyo umwanditsi Kakwenza unenga ubutegetsi bwa Museveni

6,688

Urukiko rwo mu murwa mukuru wa Uganda,  Kampala, rwarekuye by’agateganyo umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wari ufunzwe kuva mu mpera z’Ukuboza 2021.

Kakwenza Rukirabashaija ntiyemerewe kujya hanze y’igihugu kandi agomba guha urukiko urwandiko rwe rw’inzira (passport) rukarubika mu gihe cy’amezi atandatu.

Ntiyemerewe kandi kuba yavuga ku mugaragaro ku rubanza rwe.

Uyu mwanditsi yari yafunzwe kuva mu mpera y’ukwezi k’Ukuboza 2021, ni mu gihe muri uku kwezi kwa mbere urukiko rwari rwategetse ko akomeza gufungwa.

Mu cyumweru gishize, abunganizi be mu mategeko bari basabye ko arekurwa, bavuga ko ubuzima bwe butameze neza.

Rukirabashaija aregwa ibyaha bibiri byo gukoresha imvugo ikomeretsa – biteganywa n’itegeko ku gukoresha nabi mudasobwa – mu kubangamira amahoro ya Perezida Yoweri Museveni n’umuhungu we Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Comments are closed.