Uganda yongeye irekura abandi Banyarwanda 12 bari bafungiyeyo mu buryo bunyuranije n’amategeko

7,851
Kwibuka30

Mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Louanda, igihugu cy’Ubugande cyongeye kurekura abandi Banyarwanda 12 bari bafungiyeyo mu buryo bunyuranije n’amategeko

Kuri uyu wa kabiri taliki 7 Nyakanga, ahagana saa yine za mu gitondo nibwo Abanyarwanda bagera kuri 12 bari bamaze igihe muri za kasho zo mu gihugu cya Uganda bagezwaga mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba, mu burasirazuba bw’igihugu.

Abo Banayarwanda bose uko ari 12 ni abagabo, bazanywe na cosater bubahirije amahame yo kurwanya icyorezo cya covid-19, bagejejwe ku mupaka na Polisi ya Uganda bakirwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Bakigera mu Rwanda, babanje gupimwa umuriro ngo barebe ko badafite indwara ya COVID-19.

Nyuma yo kuva ku mupaka wa Kagitumba berekeje i Rukara mu Karere ka Kayonza aho bacumbikirwa mu nyubako za Kaminuza y’u Rwanda bakamaramo iminsi irindwi kugira ngo harebwe niba ntawe urwaye COVID-19.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Kamena, Uganda yari yarekuye abandi banyarwanda barimo 67 banyuze nubundi kuri uyu mupaka wa Kagitumba ndetse n’abandi 53 banyuze ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Kwibuka30

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ntangiro za Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yari yavuze ko Uganda igiye kurekura Abanyarwanda 170.

Ibi bihugu byombi bimaze igihe bidacana uwaka kubera ibyo bishinjanya nko kuba Ubutegetsi bwa Uganda bufata bamwe mu banyarwanda bukabagirira nabi bubafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse iki gihugu kikaba gitera inkunga imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Komisiyo ihuriweho y’intumwa z’ibihugu byombi ndetse n’ibihugu bifatwa nk’abahuza ari byo Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze guterana inshuro enye yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gushaka umuti w’ibibazo yasinywe na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Kaguta Museveni wa Uganda i Luanda muri Angola.

Ibiganiro biheruka by’iyi komisiyo ni ibyabaye ku wa 04 Kamena 2020 hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Muri ibi biganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yavuze ko Uganda ikomeje kurenga kuri ariya masezerano kuko inzego z’umutekano za kiriya gihugu ziherutse guhohotera abanyarwandakazi babiri zikaza no kubajugunya ku mupaka.

Muri biriya biganiro kandi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yavuze ko igenzura ryakozwe nyuma y’imyanzuro y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na DRC; ryagaragaje ko hari abanyarwanda 310 bafungiye muri kiriya gihugu ariko bakaba bari gukurikiranwa n’ubutabera bwacyo kubera icyo bashinjwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.