Ukraine iri gushaka abarwanyi b’abacancuro muri Afrika kuyifasha urugamba

6,391
Kwibuka30
Guerre en Ukraine: 36 Sénégalais s'étaient déjà enrôlés auprès l'Ambassade  de l'Ukraine à Dakar pour aller soutenir les Ukrainiens (officiel)

Ambasaderi wa Ukraine muri Senegal yahamagariye abacancuro b’abarwanyi kujya kubafasha urugamba igihugu cye kimazemo iminsi n’Uburusiya.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, ambasaderi w’igihugu cya Ukraine muri Senegal Bwana Yurii Pyvovarov yahamagariye abarwanyi b’abacancuro bifuza gukorera amafranga ko bakwiyandikisha bakoherezwa muri Ukraine bagafasha igisirikare cyabo guhangana n’ingabo z’Uburusiya zimaze iminsi zimisha ibisasu biremereye muri icyo gihugu.

Muri iryo tangazo Yurii Pyvovarov yashyizeho form abifuza gukorera ayo mafranga bagomba kuzuzaho, bagashyiraho email, n’amazina yabo ndetse bakavuga na nimero ya terefoni zabo ku buryo abakozi ba ambassade ubwabo bazabahamagara bagakorana ibiganiro bijyanye n’igiciro barangiza kumvikaba bakambarira itabaro.

Iryo tangazo kandi riravuga ko hadakenewe gusa Abanya Senegal, ko haramutse hari n’abandi bo mu bihugu nka Ghana, Gineya, kotedivwari, ndetse n’ahandi nabo bakwiyandikisha bakaza gukorera ayo mafranga.

Kwibuka30

Umwe mu bantu ba hafi ya ambasade ya Ukraine yavuze ko hataza ubonetse wese, ko hari ibigomba kwitabwaho mu kubahitamo, nk’uburambe ku kazi cyangwa se icyemeza cy’uko hari aho wigeze ukora imirimo ya gisirikare, imyaka ndetse n’ibigango.

Kugeza ubu amakuru dukesha Afrimag, aravuga ko abagera kuri 36 bamaze kugaragaza no kuzuza iyo form bavuga ko biteguye gukorera ayo mafranga bakajya guhangana n’Umurusiya.

Nyuma yo gusohora iri Tangazo, uyu munyakubahwa yahise ahamagarwa na guverinoma ya senegal ndetse ategekwa guhita asiba ubwo butumwa kuko buhabanye n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Senegal iri mu bihugu 17 bya Africa byatoye ko ntaho bihagaze ku mwanzuro wo kwamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine no kubushyira mu kato muri diplomasi y’isi.

Comments are closed.