Yaya TOURE yavuze ivangura yakorewe ubwo yakinaga muri Ukraine

7,280
Kwibuka30
Ukraine/ Yaya Touré raconte le racisme qu'il a vécu avec son père à Donetsk: témoignage glaçant

Yaya Toure yagarutse ku ivangura yakorerwaga igihe yakinaga mu gihugu cya Ukraine ubu kiri mu ntambara n’Uburusiya.

Mu gihe Afrika imaze iminsi ivuga ko ibabajwe cyane n’ivanguraruhu Abanyafrika bari batuye muri Ukraine bakomeje gukorerwa muri icyo gihugu aho bangirwa guhunga ibisasu by’Uburusiya bikomeje kumishwa muri icyo gihugu. Benshi mu banyafrika bari basanzwe biga muri Ukraine bavuze ko bakorewe ivangura n’abayobozi ba Ukraine kuko bababuzaga guhunga ahubwo bakabanza bagahungisha abazungu.

Nyuma y’aho ayo magambo akomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, no mu bitangazamakuru bitandukanye, rutahizamu w’Umunya Cote d’Ivoir Bwana Yaya Touré yavuze uko yavugirizwaga induru mu kibuga ubwo yakiniraga mur icyo gihugu mu ikipe ya Metalurg Donetsk.

Kwibuka30

Yaya Touré wari ufite imyaka 20 gusa yavuze ko hageze igihe ashaka gusezera kuri ruhago ariko ise umubyara agakomeza kumutera akanyabugabo nubwo bwose nawe ubwe yakorerwaga ivangura, yagize ati:”Numvaga mfite ikimwaro, iyo nabaga ndi mu kibuga abafana babaga baririmba ngo ndi inkende kandi ko batanshaka mu gihugu cyabo, kandi igitangaje ni uko n’abafana b’ikipe nakiniraga nabo bamvugirizaga induru ngo ndi inkende”

Yaya yavuze ko yabangamiwe cyane n’ibitutsi bimuvangura yakorerwaga kuko byageze aho na se umubyara yatukwaga ariko arakomeza kuko yari azi icyo ashaka.

Yaya Toure yakiniye amakipe akomeye ku mugabane wa Burayi harimo FC Barcelona, Manchester City ndetse hose ahandika amateka akomeye.

Comments are closed.