Ukraine: Umunyamakuru Maks Levin Yishwe ari mu Kazi

7,653

Nyuma y’ibyumweru bibiri aburiwe irengero, Umunyaukraine Maks Levin wari umunyamakuru ufotora agakora n’ibiganiro by’amashusho, umurambo we wabonetse hafi y’umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv.

Ibi byatangajwe na Andriy Yermak umwe mu bafasha b’umukuru w’igihugu kuri uyu wa gatandatu.

Andriy Yermak yavuze ko uyu umunyamakuru yabuze taliki 13 Werurwe, umurambo we wabonetse ahitwa Huta-Mezhyhirska ku munsi w’ejo.

Umuryango uharanira ubwisanzure bw’abanyamakuru (Reporters Sans Frontiers) na wo wabyemeje ubinyujije ku rubuga rwa Twitter, uvuga ko Levin yishwe nk’abandi banyamakuru batanu bamaze gupfa kuva aho Uburusiya butereye Ukraine.

Uyu muryango ukorera i Paris mu Bufaransa uravuga ko uku kwica abanyamakuru ari icyaha cy’intambara, kuko Levin nta ntwaro yari afite kandi yari yambaye umwenda ugaragaza ko ari umunyamakuru.

Ibiro by’umushinjacyaha muri Ukraine bivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Levin yarashwe inshuro ebyiri bamwegereye bikozwe n’abasirikare b’Uburusiya.

Levin, wari ufite imyaka 40 yari umubyeyi w’abana bane akorana n’itangazamakuru mpuzamahanga muri Ukraine harimo ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), BBC, n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (Associated Press)

SRC: VOA

Comments are closed.