Ukwezi kurihiritse Nadege Kamikazi ashimuswe n’abari bamwijeje kumubonera kazi.
Umuryango n’inshuti z’umwana w’umukobwa witwa Kamikazi Nadege baravuga ko bamaze ukwezi kose mu gahinda nyuma y’aho abantu batazwi bari bijeje umwana wabo akazi bamujyanye aho batazi, kugeza ubu bakaba bataramenya aho bamujyanye n’icyo bari kumukoza.
Amarira n’agahinda nibyo byuzuye mu maso no mu mvugo za bamwe mu bagize umuryango n’inshuti z’umukobwa witwa Nadege KAMIKAZI bivugwa ko amaze ukwezi kurenga yaraburiwe irengero nyuma y’aho abantu bari bamwijeje kumuha akazi bamujyanye ariko kugeza ubu terefone ye ikaba itariho ndetse kuva uwo munsi ajyanwa nta muntu n’umwe haba uwo mu muryango we cyangwa inshuti wari wamuca iryera.
Amakuru ajyanye na Kamikazi Nadege twabashije kubona, avuga ko uno mwana w’umukobwa wari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, yari aherutse gusoza amashuri ye y’icyiciro cya mbere cya kaminuza muri INES Ruhengeri, ahita yerekeza mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gushakisha akazi aho yari asanzwe aba mu nzu imwe na mugenzi we w’umukobwa witwa Josiane Kabatesi biganye mu yisumbuye wemeye kumwakira.
Josiane babanaga mu nzu imwe wemeye kuduha aya makuru ajyanye n’ibura rya Josiane yagize ati:”[…]Ni ikibazo gikomeye kandi cyaduhagaritse imitima, ukwezi ndumva kumaze kugera, mbere y’uko abura, yari amaze iminsi ahamagarwa n’abantu tutazi bamutera ubwoba, ndetse ikibazo cye akaba yarakigejeje kuri police yishinganisha…”

Josiane yakomeje avuga ko hari umusore w’umusirikare uziranye na Nadege uba Mozambique wamuhuje n’umuntu umuha akazi, babanje guhamagarana n’uwo muntu kuri terefone nyuma barahura, bavugana ibijyanye n’akazi, ariko Nadege atashye, yabwiye mugenzi we ko akazi uwo musore amubwiye yumva karuhanije, mbese ko atagashobora kuko kazamutera ibibazo, yagize ati:”ndabyibuka yari kuwa gatanu taliki 5 z’ukwa munani uno mwaka nyine, Nadege yagiye kubonanira n’uwo mugabo mu mujyi kuri SIMBA, yagarutse ambwira ko yitwa Arthur, ariko ko akazi amubwiye afite ari ak’ubumaneko, bityo ko yumva adashobora kugakora kuko karuhanije kandi kamuteranya n’abantu, yambwiye ibintu byose baganiriye, nanjye koko numva ni akazi gakomeye”
Amakuru avuga ko Nadege yatandukanye n’uwo witwa Arthur amubwiye ko mu minsi mike azaza kumufata akamuhuza n’abandi bayobozi muri RDF, ku nshuro ya mbere ngo akaba yari kuzajya muri Mozambique nk’umupolisi w’igihugu, ariko intego ye ikaba ari ugutata bagenzi be, ndetse ko hazagera igihe akoherezwa gutata na bamwe mu banyeshuri babanye muri AERG akiga , ati:”Yamuhaye gahunda zose, anamubwira ko mu minsi mike bazongera bagahura bakanoza uwo mugambi, ndetse ngo agahabwa amahugurwa y’igihe gito”.
Amakuru akomeza avuga ko Nadege yegereye bamwe mu nshuti ze, ndetse na nyina wabo bivugwa ko ariwe wamureze, abagisha inama, birangira ababwiye ko ako kazi atagakora.
Nyuma Arthur yaramuhamagaye ngo bahure banoze umugambi w’akazi, ariko uwo munsi wo guhura ugeze ntibyakunda ko Nadege agenda kubera ubwoba, nyuma yakomeje kujya abona ubutumwa bumutera ubwoba, yigira inama yo kujya kwishinganisha kuri polisi, ati:”Nyuma, yo kwanga guhura nawe, hari numero nk’ebyiri zajyaga zimuhamagara zikamutera ubwoba, yagiye kuri police arishinganisha, bamubwira ko bagiye kubikurikirana”.
Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko nyuma Arthur yamusabye ko bakongera guhura akamubwira impamvu atabyemeye, aremera ariko ahitamo kujyana na Josiane babanaga mu nzu.
Ati:”Yansabye ko tujyana, ku italiki 20 z’ukwezi gushize kwa cyenda, yari nka saa moya z’umugoroba, twari guhurira n’uwo muntu i Remera nyuma ya gare, ahantu hari akabare, twahageze dusanga Arthur yahadutanze ari kumwe n’abandi bagabo babiri, n’ubu uwabanyereka nabamenya, ndetse na Arthur ubwe namumenya, yakoze presentation atubwira ko abo ari babyara be bakorana, nabo ababwira abo turi bo, nyuma twafashe icyo kunywa; tuganira wabonaga ari abantu beza, nyuma twenda gusoza, yasabye Nadege ko bajya ku ruhande gato bakavugana, ubwo nibwo mperuka guca iryera Nadege kuko atongeye kugaruka”
Uyu mukobwa avuga ko yakomeje gutegereza ari kumwe na ba basore babiri, abonye iminota itangiye kuba myinshi, yagerageje guhamagara numero ya Nadege yumva ntiriho, atangira kugira ubwoba, yagize ati:”Nka nyuma ya 30 min nicaranye na ba basore, natangiye kugiramo ubwoba. Ngerageje numero ya Nadege ndayibura, ubwoba buranyica, ngerageza gusohoka nshaka aho bari, ndababura, ngarutse muri bungalow twarimo na ba basore nabo ndababura, nabaye nk’usaze, mvuza induru ariko biba iby’ubusa, mbajije abakozi baho bambwira ko babonye basohoka ariko batazi aho barengeye, nahise nihutira guhamagara nyinawabo kuko yajyaga adusura kenshi, musaba kubonana nawe vuba, maze mubwira uko byose byagenze, mu gitondo bazindukira kuri RIB na Police mu rwego rwo gutanga amakuru no gushakisha irengero ry’umuntu wabo”
Avuga ko we na nyina wabo wa Nadege, bafatanije n’abandi bo mu muryango batangiye gushakisha ndetse bageza ikibazo cyabo ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cya RIB, avuga ko yabajijwe uko byagenze nk’umuntu waherukanaga bwa nyuma na Nadege, ndetse bamukorera n’inyandiko mvugo, nyuma babwirwa ko bagiye kubikurikirana.
Indorerwamo.com yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB atubwira ko icyo kibazo bakigejejweho kandi ko bafatanije n’izindi nzego harimo na MTN ifite numero y’uwo witwa Arthur, ko nihagira amakuru mashya babona bazabimenyesha umuryango.
Abagize umuryango wa Nadege Kamikazi, barasaba Leta kubafasha umuntu wabo akaboneka. Uwitwa Mutsindashyaka Pascal uvuga ko ari mubyara wa Nadege yagize ati:”Dutewe impungenge n’aho umuntu wacu ari, tumaze ukwezi kose dusiragira hano kuri Police, ariko nta kintu bari kudufasha pe, uratekereza kumara ukwezi utazi aho umuntu wawe ari, yapfuye twabimenya, tukarira tukihanagura, ariko rwose Leta nidufashe, ntibyumvikana uko umuntu yaburira mu gihugu cye, ntibibaho na gato”
Mu minsi mike ishize, mu Rwanda hagiye havugwa ikibazo cy’abantu baburaga ababo, bamwe bakavuga ko baje kubabona bafunze muri za cachot zitandukanye, ariko kugeza ubu Nadege Kamikazi we ntaraboneka, ndetse na terefone ye nticamo, ikintu gikomeje gutera ubwoba n’impungenge umuryango, inshuti n’abavandimwe.
Comments are closed.