Umu Raperi Oda Paccy yashoje icyiciro cya kabiri cy’amashuri ye ya kaminuza muri UTB

10,225

Kuri uy wa gatandatu w’icyumweru gishize umuhanzi w’umuraperi Oda Paccy yashoje icyiciro cya kabiri cy’amasomo ye ya kaminuza muri UTB.

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda mu njyana ya rap, Uzamberumwana Pacifique wamenyekanye cyane nka Oda Paccy ari mu byishimo byinshi nyuma y’aho ashoje icyiciro cya kabiri (Licence) cy’amashuri ye ya kaminuza muri kaminuza ya UTB.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Kanama 2022 ubwo yari arangije gushyira hanze no kumurika ubushakashatsi yakoze (defence) busoza kino cyiciro. Oda Paccy ushoje amashuri ye muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubukungu UTB yakoze ubushakashatsi (memoire) ku buryo ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu guhuza abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’abashinzwe kubafasha.

Oda Paccy wari umaze iminsi utagaragara mu ruhando rwa muzika, yavuze ko yishimiye cyane ino ntambwe ateye ndetse ashimira n’abafana be bakomeje kumwihanganira ubwo yari mu masomo ye.

Yagize ati:”Ndishimye cyane kuko nizeye ko kino gitabo nanditse kizafasha abantu batari bake”

Twibutse ko Oda Paccy ashoje amasomo ye muri Business Information Technology muri UTB ishami rya Kigali.

Comments are closed.