Nyuma yo kunyagirwa ibitego 4 byose, Erick Ten Hag utoza Man Utd yavuze icyo yifuza

7,718
Kwibuka30

Nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Manchester United ikubiswe nk’iz’akabwana igatsindwa ibitego bine byose, umutoza wayo yatangaje ko ikipe ye ifite abakinnyi batari ku rwego rwo guhangana n’andi makipe mu Bwongereza.

Umutoza Erik ten Hag wa Manchester United avuga ko iyi kipe “ikeneye abakinnyi beza” nyuma yo kwemera ko urwego rw’abakinnyi ifite atari rwiza bihagije.

Ku wa gatandatu, United yanyagiwe ibitego 4-0 kwa Brentford, itsindwa ibitego bine mu minota 35 ibanza y’umukino kandi nta nota ifite nyuma y’imikino ibiri ya shampiyona ya Premier League y’uyu mwaka.

Umuholandi Ten Hag, watangiye gutoza iyi kipe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, yabwiye Sky Sports ko uko ibintu bimeze ari “urugendo rugoye”.

Yagize ati: “Tugomba gutanga urwego rwo hejuru kurusha ibyo twakoze uyu munsi.

“Nk’ikipe, turi mu rugendo rugoye. Uba witeze intangiriro itandukanye. Si yo twari twiteze.

Kwibuka30

“Dukeneye abakinnyi bashya. Dukeneye abakinnyi beza. Ibyo turimo kubikoraho kandi tuzakora ikintu cyose kugira ngo tubemeze kuza”.

United imaze igihe ishakisha abakinnyi bashya kuva igura n’igurisha rindi ryatangira, nyuma yuko mu mwaka ushize isoje iri ku mwanya wa gatandatu, no ku cyumweru gishize igatungurwa iwayo na Brighton igatsindwa ibitego 2-1.

Mu bakinnyi umutoza Ten Hag yashakishije cyane harimo umukinnyi wo hagati wa Barcelona, Frenkie de Jong, ariko amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yavuze ko yahitamo kujya muri Chelsea igihe yaba avuye muri Barcelona.

Ten Hag yagize ati: “Ikipe igomba kwirengera ibyabaye. Mbabajwe cyane rwose n’abafana – bakoze buri kintu cyose gishoboka mu kudushyigikira ariko twabatengushye”.

“Ugomba kwirengera ibibera ku kibuga nk’ikipe ndetse nk’abantu, ibyo ni byo tutakoze. Icyo nari nabasabye gukora ni ugukinana icyizere no kwirengera imikinire. Ibyo tugomba kubikoraho.

“Umutoza na we abifitemo uruhare. Afite inshingano y’ibanze kandi iyo ndayirengera kandi nzayikoraho”.

Comments are closed.