Umubyeyi yakubise umwana we amumena umutwe avuga ko ari kumushyira ku murongo.

9,490

Uwitwa Abanikannda Ibraheem yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga yerekana umwana nyina yahondaguye akamumena umutwe avugako ari kumukosora.

Uyu yavuzeko ibi yabibonye kuwa gatandatu w’ukwezi dushoje aho yatangajeko uyu mugore yakubise uyu mwana avugako ari kumukosora bikarangira amumennye umutwe.

Mu magambo yanditse arimo akababaro yavuze ko abaturanyi b’uriya mu gore utuye mu mujyi wa Lagos ho mu gihugu cya Nigeriya ari inshuro ya kane yarakubise uriya mwana ko ndetse ajya afatanya n’umugawe bakamukubita cyaneko uwo mugabo nawe ari undi nyina yashatse.

Yasoje asabako inzego zirengera abana zakagombye gufatanya na leta zigahana zihanukiriye ababyeyi bakorera ihohotera abana bene kariya kageni.

Comments are closed.