Umuyobozi wa Radio Rwanda yabajije ikibazo abatura mu rusengero ukuntu babiboneramo umugisha bituma bamwe bibaza we niba atajya atura

7,882

Aldo Havugimana uyobora Radio Rwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yashyize ifoto hanze iherekejwe n’amagambo agira ati”Ababisobanukiwe munyibwirire, “Imana” buriya iha umugisha ku bashyize mu dusanduku tungahe?Amaturo, 1/10 & Ishimwe bitandukanira he?bituma bamwe bibaza niba we atajya atura mu rusengero.

Uyu muyobozi ukundwa n’urubyiruko kuva kera akinayobora Radio Salus akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga aho aba asangira ibitekerezo n’abamukurikira ariko kuri iyi nshuro yateye benshi urujijo bitewe n’ikibazo yabazaga kijyanye nibyo gutura byanatumye bamwe bakeka ko atajya atura mu rusengero.

Mu bitekerezo birenga 80 bamwe bagiye bamusobanurira icyo yababajije bitewe nuko bambyumva ariko nanone bamwe bakaba batabyumva kimwe bitewe nuko basengera mu madini atandukanye.

Ibi nibimwe mu bitekerezo bamuhaye:

Leave A Reply

Your email address will not be published.