umudepite mu Rwanda yamaganye igikorwa cyo kohereza impunzi n’abimukira mu Rwanda

8,899
Dr Frank Habineza arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo  - RUSHYASHYA

Dr Frank HABINEZA uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yamaganye amasezerano aherutse gushyirwaho umukono hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, agamije kuzana impunzi n’abimukira bari mu Bwongereza.

Nyuma yaho igihugu cy’u Rwanda na Leta y’Ubwongereza bishyize umukono ku masezerano agamije kohereza mu Rwanda abimukira, impunzi n’abandi bose batuye muri icyo gihugu batabifitiye uburenganzira, abantu benshi bakomeje kwamagana ayo masezerano, ndetse bamwe bakavuga ko ari ubucuruzi bw’abantu bukozwe mu yindi shusho.

Bwana Justin Welby uyobora itorero ry’abangirikani ku rwego rw’isi, aherutse kwamagana icyo gikorwa, avuga ko Ubwongereza nk’igihugu kinini kandi gikize ugereranije n’u Rwanda, kitari gikwiye kwikuraho umutwaro n’inshingano gisabwa n’amasezerano mpuzamahanga kikawikoreza igihugu nk’u Rwanda.

Nyuma y’uwo muyobozi, n’amwe mu mashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu, mu Rwanda umwe mu badepite mu nteko ishinga amategeko uyoboraishyaka Democratic Green Party ritavuga rumwe na Leta, Dr Frank HABINEZA yanenze bikomeye ayo masezerano, avuga ko bitumvikana ukuntu Ubwongereza, igihugu gikubye inshuro nyinshi u Rwanda mu bugari ndetse no mu bushobozi cyakwikuraho umutwaro ukiremereye, ukawushyira ku gihugu nk’u Rwanda, yagize ati:”Ese u Rwanda ni cyo Gihugu kinini kurusha u Bwongereza, ni cyo Gihugu gikize kurusha u Bwongereza’ nibura ku buryo twavuga ngo tugiye kwikorera umutwaro w’u Bwongereza, twakire abo bantu.”

Bwana HABINEZA Frank yakomeje avuga ko amasezerano areba imicungire y’impunzi ibihugu byombi u Rwanda n’Ubwongereza byayasinye kandi ayo masezerano akaba ari amwe, ati:” Amasezerano twasinye ni amwe, ntabwo u Bwongereza bwasinye atandukanye n’ay’u Rwanda, tukavuga tuti ‘impunzi zahungiye mu Bwongereza, bugomba kuzakira, ntibikureho inshingano zabo ngo bazoherereze u Rwanda.”

Dr Habineza yagarutse ku byakunze gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda ko aba bimukira bazakirwa mu neza yo kurengera abantu, akavuga ko ineza ya mbere yagakwiye guhera ku benegihugu.

Ati “Nta neza irimo, babanze bashakire ineza Umunyarwanda aho gushakira ineza impunzi n’abimukira bo mu Bwongereza.”

Comments are closed.