Umudepite yasabye Guverinoma ya RDC kujya mu mishyikirano na M23
Umudepite wo ku rwego rw’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gracien Iracan, yatanze ibitekerezo ku cyakorwa na Guverinoma y’icyo gihugu mu kugarura amahoro mu burasirazuba, harimo no kuganira n’umutwe wa M23.
Ni umutwe Leta ya Congo ifata nk’uw’iterabwoba ku buryo ngo idashobora gushyikirana na wo, mu gihe wakomeje kugaragaza ko uharanira uburenganzira bw’abaturage bakomeje kwicwa, ndetse batagifitiye icyizere Leta mu kubacugira umutekano.
Ibintu birushaho gukomezwa n’uko iyo bigeze ku rugamba rwa M23, Guverinoma ivuga ko yatewe n’u Rwanda runyuze muri uwo mutwe, ku buryo nta mishyikirano bashobora kugirana.
Ibyo ariko si ko Depite Gracien Iracan wo mu ishyaka Ensemble pour la République rya Moïse Katumbi abibona.
Mu kiganiro yagiraye n’ikinyamakuru 7SUR7.CD ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, yasabye Guverinoma kuganira n’abanye-Congo bazwi, bari muri M23, ikumva neza icyo barwanira.
Yagize ati “Murabizi ko hari imitwe yitwaje intwaro muri Congo iri mu biganiro na Guverinoma, yamennye amaraso mu gihugu cyacu. Ariko uyu munsi iri mu biganiro na guverinoma bigamije kugarura amahoro.”
“M23, yego ni umutwe w’iterabwoba, ariko nanone hari abanye-Congo tuzi bari muri M23, kandi aba banye-Congo bashobora kudufasha bakatubwira ibirimo kuba muri M23. Ni bantu ki, ni iki basaba, ni gute abo banye-Congo bashyigikira uwo mutwe w’iterabwoba?”
Uyu mudepite ukomoka muri Ituri, Intara iri mu za mbere muri Congo zugarijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, avuga ko ubwo bwaba ari uburyo bwiza bwo gusoza ibiganiro.
Yavuze ko Guverinoma itagomba gufunga amarembo yose ku biganiro, kuko ikwiye gutega amatwi abanye-Congo bose bari muri iyo mitwe, mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.
Ku rundi ruhande, Depite Gracien Iracan yasabye ko Inteko ishinga amategeko igomba gukurikirana ubutumwa bw’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe muri RDC (EACRF).
Kuri uyu wa Mbere, Radio Okapi yatangaje ko umutwe wa M23 wavuye mu duce twinshi wari warafashe muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola n’abayobozi bakuru b’ibihugu byo mu karere.
Ni imyanzuro ihura n’iy’abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, yabereye i Bujumbura.
Ku Cyumweru tariki 15 Mutarama ni wo munsi wa nyuma M23 yari yahawe ngo ibe yavuye mu duce imaze gufata, igasubira mu misozi ya Sabyinyo.
Kuri uyu wa Mbere, abaturage bo muri Kiwanja batangaje ko babonye ingabo z’uwo mutwe zisubira inyuma.
(Src:Igihe.com)
Comments are closed.