Uganda: Madame Christina yishe mugenzi we amuziza gushaka kumutwarira umugabo

6,821
Kwibuka30

Umugore w’imyaka 35 wo mu Karere ka Kanungu muri Uganda yafunzwe akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we w’imyaka 30 bapfa umugabo.

Umuturage wo mu cyaro cya Mukono, Ester Kyumuhendo, yasanzwe yapfuye aho bikekwa ko yishwe bigizwemo uruhare na mugenzi we Christine ku wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2023 nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yavuze ko ibi byabaye ku wa 14 Mutarama 2023 ahagana 6:30 ubwo abo bagore babiri bahuraga bakarwana bapfa umugabo.

Kwibuka30

Ukekwaho uruhare muri uru rupfu, Christine yakunze kugaragaza ko Kyomuhendo akundana n’umugabo we mu buryo bw’ibanga na mbere y’uko iyo mirwano iba.

Maate yavuze ko Polisi yamaze gufata ukekwa kandi ko ahabereye icyaha kuri ubu hoherejweyo itsinda ry’abapolisi banyuranye bayobowe na ASP Dusabe Innocent ngo bakomeze gukusanya no gusuzuma ibimenyetso.

Polisi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibyo by’urugomo kuko bishobora kuganisha ku rupfu no gutwara ubuzima bw’abantu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Institute for Family Studies (IFS) wo muri Virginia wigisha ibijyanye n’imibanire myiza y’abashakanye, buheruka kugaragaza ko abagabo baca inyuma abagore babo ari bo benshi, ugereranyije n’uko abagore baca inyuma abagabo babo.

Imibare igaragaza ko 20% by’abagabo bakora imibonamo mpuzabitsina n’undi muntu w’igitsinagore utari uwo bashakanye, mu gihe abagore bayikora n’umuntu w’igitsinagabo utari uwo bashakanye ari 13%.

Leave A Reply

Your email address will not be published.