Umugabo yakoreye abakobwa be 4 ibya mfurambi avuga ko Imana ibishyigikiye.

7,738
Kwibuka30

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru iteye isoni n’agahinda, aho umugabo yahohoteye abakobwa be bose uko ari bane, akabasambanya yitwaje ko Imana ishyigikiye ibikorwa bye ku bakobwa be ashingiye kuri Loti wo muri bibiliya.

Umugabo yasambanyije abakobwa be 4 avuga...

Uyu musaza w’imyaka 64 wamenyekanye ku mazina ya Bassey Archibong, utuye kuri nimero 10, Umuhanda wa wa Kunle Dipo, Majidun, Owutu, mu gace ka Ikorodu muri Leta ya Lagos, yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa kuba afite ubumenyi bwihariye bw’umubiri ku bakobwa be bane (kubasambanya), bafite hagati y’imyaka 12 na 20.

Kwibuka30

Bassey Archibong yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Ikorodu, i Lagos ashinjwa ibirego bitatu by’imibonano mpuzabitsina ikomeje n’abakobwa be, kutabona uruhushya rwabo (batabyumvikanyeho), no kugira uruhare mu bikorwa bigayitse by’ubusambanyi n’abahohotewe.

Bassey Archibong uregwa yahakanye ibyaha byose aregwa.

Umushinjacyaha, John Iberedem, yavuze ko Archibong yifashishaga kubima ibiryo nk’igihano kugira ngo abakobwa bemere ibyifuzo bye byo kubasambanya, kandi ko igihe cyose abana babyangaga, yerekezaga kuri Loti wo muri Bibiliya, wasambanaga n’abakobwa be kandi ntahanwe n’Imana.

Umushinjacyaha yavuze kandi ko ibyo byaha bihanishwa ingingo ya 265 (2) y’amategeko ahana ibyaha byo muri Leta ya Lagos muri Nigeria, 2019.

Yavuze kandi ko Bassey Archibong yakubitaga abana akanabicisha inzara, igihe cyose bamuhataga ibibazo ku mpamvu aryamana nabo, ndetse akababwiraga ko imibonano hagati ya ba se n’abakobwa yari isanzwe kandi yemewe n’Imana. Ati: Yabwiye abana ko Imana itahannye Loti, wasambanye n’abana be, bivuze ko yemera icyo gikorwa.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.