Félicien KABUGA wafatwaga nk’ubwonko bwa Genocide yakorewe abatutsi yafatiwe mu Bufaransa

13,395
Kwibuka30

Félicien Kabuga ufatwa nk’ubwonko bwa genocide yakorewe abatutsi yafatiwe mu Bufaransa nyuma y’imyaka 26 yarabuze

Ibinyamakuru mpuzamahanga by hirya no hino ku isi birimo na France24 yo mu gihugu cy’Bufaransa byatangaje ko umuherwe numunyemari ukomeye ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa genoside yakorewe abatutsi yafatiwe mu gihugu cy’Bufaransa nyuma y’imyaka igera kuri 26 yihisha hirya no hino mu isi.

Aya makuru na none yemejwe na Bwana Faustin Nkusi akaba ari n’umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda, yabwiye Radiyo y’igihugu ko Bwana Felicien yagatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa mu gitondo cyo kurinuyu wa gatandatu.

Kwibuka30

Leta Zunze ubumwe za Amerika zigeze gushyiraho akayabo k’amadorari k’uzafata cyangwa agatanga amakuru y’aho uwo mugabo yaba aherereye. Felicien KABUGA afatwa nk’umwe mu batanze inkunga y’amafaranga ndetse n’Ibikoresho byifashishijwe mu kwica abatutsi, ari no mu bantu bashinze RTLM igitangazamakuru cyashishikarije abantu kwica abatutsi. Biravugwa na none ko yajyaga aha agahimbazamusyi, biravugwa ko yongeye atanga Toni 580 z’imihoro yakoreshejwe mu gutsemba abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ni iki kigiye gukurikiraho?

Bwana NKUZI FAUSTIN, umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda yavuze ko ubu agiye gushyikirizwa ubutabera kuko ikirego cyo gihari, biteganijwe ko azashyikirizwa urwego rwasigariyeho urukiko mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho kuburanisha abakoze genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Kabuga Felesiyano ni muntu ki?

KABUGA FÉLICIEN ni umugabo wavutse mu mwaka wa 1935 avukira mu cyahoze ari komini Muniga muri perefegitura ya Byumba, Kabuga Felicien yashakanye na Madame Josephine MUKAZITONI, bakaba barabyaranye abana babiri. Kabuga ni umwe mu baherwe u Rwanda rwari rufite mbere ya genoside yakorewe abatutsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.