Umugabo yatwitse inzu kubera gushwana na se bapfuye amashilingi 100

1,324

Umugabo w’imyaka 30 yahunze nyuma yo gutwika inzu ye mu Mudugudu wa Sugutek, Konoin, mu ntara ya Bomet muri Kenya kubera gushwana na se bapfuye amashilingi ya Kenya 100.

Abapolisi bagaragaje ko ukekwaho gukora ibi ari Vincent Cheruiyot, bivugwa ko yatwitse inzu ye nyuma y’amakimbirane yagiranye na se.

Umuyobozi wa Kimulot, Bwana Samuel Kirui yemeje ibyabaye.

Kirui yagize ati: “Numvise ko umugabo yatwitse inzu ye nyuma yo gushwana na se bapfuye Ksh.100”.

Bivugwa ko ukekwaho icyaha yasabye se amafaranga ariko yarakaye cyane ubwo se yangaga kuyamuha.

Amashusho yagaragajwe na Wananchi dukesha iyi nkuru yerekana inzu yavuzwe iri gushya.

Ukekwaho icyaha ngo yabanjye kuvuga ko ari butwike inzu ya se nyuma gato yo gutwika iye.

Abapolisi bo muri Kimulot bahamagawe nyuma y’uko iyi nzu ifashwe n’umuriro.

Bivugwa ko ukekwa yaba yarahunze mbere gato y’uko abapolisi bagera aho byabereye.

Polisi iri gukora iperereza kuri iki kibazo kandi iri gushakisha byimazeyo ukekwaho icyaha.

Comments are closed.