Umugore yagurishije umugabo we kuri mukeba yigurira imyenda ye n’iy’abana

15,329
Kwibuka30

Umugore witwa Edna MUKWANA wo mu gihugu cya Kenya yagurishije umugabo we amashilingi 1700

Uno mugore wo mu gihugu cya KENYA yagurishije kuri uya wa gatatu umugabo we ku kiguzi cy’amashilingi 1700 yo muri Kenya, ni amafranga akabakaba ibihumbi 136 by’Amanyarwanda.

Kwibuka30

Uno mugore yatangarike ikinyamakuru Afrikmag.com ko koko yamugurishije. Yagize ati:”umugabo wanjye yasabitswe n’ingeso y’uburaya n’ubusinzi,yari amaze iminsi irindwi adakandagira mu rugo, naje kumenya ko amaze iminsi ku mugore w’umuturanyi, nahise mpamagara mukeba wanjye musaba amashilingi 2000 maze ahite amugumana, maze nawe anyohereza 1700″ Madame Edna Mukwana akimara kwakira ayo mafranga, yahise ajya ku isoko ahahamo imyenda ye n’iy’abana.

Umunyamakuru yamubajije niba aticuza kuba yagurishije umugabo we, yavuze ko atacyo bimutwaye ko ahubwo yakwihamira kwa mukeba kuko nubundi bamaze kugura kandi baguriranye neza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.