Ibiciro bya Essence na Mazout byongeye byazamuwe

14,735

Ikigo k’igihugu ngenzuramikorere RURA cyashyize hanze ibiciro bishya bya Essence na Mazout

Mu itangazo ryaraye rishyizwe hanze n’ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda RURA ndetse rikashyirwaho umukono n’umuyobozi wacyo Lt Col Patrick NYILISHEMA, iryo tangazo riravuga ko guhera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 4 Mutarama 2020 ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byazamutse, essence iratangira kugurwa amafranga 1.091 kuri litiro mu gihe mazout yagiye kuri 1.084frs kuri litiro imwe.

Iri tangazo riravuga ko rino hinduka ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ku isoko mpuzamahanga.

Comments are closed.