Umugore yasanze ikiyoka cya rutura mu mufuka w’ibijumba yari yikoreye agwa igihumure

14,141

Umugore witwa Merissa Davidson kuwa gatanu w’icyumweru gishize yagiye kugura ibijumba mu isoko ageze munzira havamo ikiyoka kinini ubwoba buramutaha amaguru ayabangira ingata.

Uyu mugore utuye mu gihugu cya Australiya yari aguze ibiro 4 by’ibijumba yabwiye 9 News dukesha iyi nkuru ko ubwo yari avanyemo ibijumba bibiri yakubitanye n’ikiyoka cya rutura birangira abisize ariruka.

Iki kiyoka cyatangiye gusanga umwana we wari mu kigero cy’imyaka itanu ariko abasha kumuvana mu nzira niko kujya kuzana igikoresho asanzwe yifashisha akuraho imyanda ajyihonda umutwe kugeza gipfuye,umuyobozi waririrya guriro yavuzeko bohereje ababikurikirana ngo bamenye neza aho kiriya kiyoka cyari kivuye.

Comments are closed.