Umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Bugesera-Nyanza uzoroshya ubuhahirane
Abaturage bo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo bategerezanyije amatsiko umuhanda wa kaburimbo ugiye kubakwa mu Karere kabo, ngo bakaba biteguye kuwubyaza umusaruro kuko ubuhahirane buziyongera.
Babitangaje ku wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, ubwo komite zihagarariye abaturage mu ikorwa ry’uwo muhanda zaganiraga na kompanyi izawukora ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere, ku bijyanye no kuzaha ingurane abaturage, gukemura amakimbirane, uko ibidukikije bizarengerwa, umutekano n’ibindi.
Ni umuhanda wiswe Kibugabuga-Shingiro-Gasoro wa kilometero 66,55 uzaturuka mu Karere ka Bugesera ukagera mu ka Nyanza. Ubu ku gice cya Bugesera imirimo irarimbanyije kuko kaburimbo imaze gushyirwa ku birometero 11, ukaba urimo gukorwa na Kompanyi y’Abashinwa yitwa HNRB (Human Road and Bridge Construction Company Ltd).
Mu Karere ka Nyanza uzanyura mu mirenge itatu ari yo Kigoma, Muyira na Busoro, ahangana na kilometero 30,67. Abaturage bahatuye biteguye kuwubyaza umusaruro kuko ngo hari ubwo byabagoraga kugera ku masoko, nk’uko Umurerwa Chantal wo mu Murenge wa Busoro abivuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme na Sam Xiu wari uhagarariye Kompanyi ikora umuhanda mu kiganiro n’abaturage
Ati “Uyu muhanda nutugeraho bizaba ari byiza kuko tutabonaga uko tugeza umusaruro wacu ku masoko aduha igiciro cyiza bityo tukagurisha duhendwa. Ikindi ni uko imihanda mibi itatumaga haza imodoka zitwara abagenzi, tugahendwa na moto za buri gihe ariko umuhanda nuza bizaba bikemutse, tubashe kwagura ibikorwa”.
Ruyombyana Alexis, uri no muri komite yo gukemura amakimbirane mu gihe umuhanda uzaba watangiye gukorwa, avuga ko biteguye gufasha abaturage ariko kandi na we ngo umuhanda awitezeho inyungu.
Ati “Ubu twatangiye kwigisha abaturage uko bazitwara mu gihe cyo gukora umuhanda, bamenye kubana n’abantu bashya, ariko kandi habaye ikibazo runaka bakatubwira tukareba uko gikemuka mu mahoro. Uyu muhanda twari tuwukeneye cyane, nkanjye w’umuhinzi-mworozi ubutaka bwanjye bugiye kuzamura agaciro kandi n’umusaruro w’ibyo nkora ubone isoko nishimira niteze imbere”.
Umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage, kurengera ibidukikije no gukumira impanuka muri kompanyi ikora uwo muhanda, Landry Nkiriyumwami, avuga ko bidatinze bazaba batangiye gukora mu Karere ka Nyanza, abaturage bakazahita bahabwa imirimo.
Ati “Aho twahereye mu Bugesera tumaze gukora ibirometero 11 birimo kaburimbo, turateganya ko muri Mutarama 2021 tuzaba dutangiye gukora igice cya Nyanza. Tukihagera abaturage basaga 3,000 bazahita babona akazi, cyane ko mu masezerano dusabwa ko 80% by’abakozi bagomba kuba ari abo mu gace tugezemo”.
Avuga kandi ko biteguye gukora ariko barengera ibidukikije nk’uko barimo kubikora n’ahandi, basubiranya ndetse batera ibiti aho bazaba bacukuye bakuramo gravier, amabuye n’ibindi, cyane ko haba hari n’inyigo yerekana uko bizakorwa bagomba gukurikiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bishimiye uwo muhanda kuko uzana impinduka zigaragara mu Karere kuko uzanamo amafaranga mashya kubera ibikenerwa n’abawukora.
Ati “Umuhanda wa kaburimbo ni igikorwa twishimiye cyane kuko uzana impinduka mu Karere haba mu mihahiranire no mu migenderanire, ariko kandi utanga n’akazi kenshi bityo hakinjira amafaranga mashya. Twavuga nk’ibikoresho bizatangwa n’abaturage, abazakora imirimo, ubundi bucuruzi buzahahirwa n’abakozi, ibyangijwe bizishyurwa, byose ni ibizinjiza amafaranga”.
Ati “Ndasaba abaturage rero kubyaza ayo mahirwe umusaruro, bityo atazabasiga uko yabasanze. Nkangurira abaturage kandi kwitonda kuko hashobora kuba impanuka kubera imashini, imodoka n’ibindi bikoresho, ikindi ni uko hazaba harimo abantu b’imico itandukanye, abaturage bakamenya kubana na bo”.
Uwo muhanda wa Bugesera-Nyanza, ni igice cy’umuhanda muremure Ngoma-Bugesera-Nyanza wa kilometero 130 Leta irimo gukora, uterwa inkunga na Banki y’isi, ikorwa ryawo rikaba rikurikiranwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’imihanda (RTDA)
(Src:Kgltoday)
Comments are closed.