Rusizi: Abantu 10 bakekwaho gutera inda abangavu batawe muri yombi

7,282
Kwibuka30
Rusizi: Umugore w'imyaka 44 yishwe, birakekwa ko yabanje gufatwa ku ngufu -  Ibisigo - Amakuru ashyushye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu karere ka Rusizi, rwataye muri yombi abagabo 10 bakekwaho gusambanya abana b’abakobwa bakabatera inda.

Aba bagabo batawe muri yombi bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 19 na 36 y’amavuko mu gihe abo bakekwaho gutera inda bari hagati y’imyaka 15 na 17.

RIB ivuga ko abo bagabo bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, itangaza ko ibikorwa byo kubafata byagizwemo uruhare n’abaturage n’inzego z’ibanze zagiye zitanga amakuru.

Amakuru aba yabonetse mu bikorwa byacu by’iperereza bya buri munsi, Dufatanya n’abaturage n’izindi nzego dugakusanya amakuru nyuma y’amakuru ibikorwa byo gufata abo bagizi ba nabi na byo bigakurikira.”

Dr Murangira avuga ko iyi gahunda yo gufata abagabo basambanya abangavu izakomeza mu gihugu hose kuko imibare y’abaterwa inda zitateguwe ikomeje kwiyongera.

Kwibuka30

Ati RIB ntabwo izatezuka kurwanya ibyaha ibyo ari byo byose by’umwihariko icyo gusambanya abana.”

Bariya bagabo bafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Muganza muri kariya Karere ka Rusizi, bakaba bagiye gukorwaho iperereza ry’ibanze ubundi bagashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Dr Murangira akomeza agira ati RIB iboneyeho kwihanangiriza umuntu wese ushora abana mu busambanyi kuko bibagiraho ingaruka mbi, iributsa ko gusambanya umwana ari icyaha gihanishwa ibihano bikomeye.”

Yasabye abaturage gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’Ibanze kugira ngo abariho bahemukira u Rwanda rw’ejo batahurwe banahanwe.

Yagize ati RIB iributsa kandi abantu bose ko bagomba kwirinda kugira uruhare muri iki cyaha cyane ko harimo abashaka kunga iki cyaha cyo gusambanya abana, ni icyaha kitungwa, turasaba  abantu bose kwirinda kugihishira.

Imibare igaragaza ko imibare y’abangavu batewe inda muri ibi bihe abanyeshuri bamaze batiga, yagiye izamuka ku buryo inzego bwite za Leta zivuga ko urugamba rwo kurwanya iki kibazo rukwiye kugirwamo uruhare na buri wese by’umwihariko ababyeyi bakaba hafi abana babo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.