Umuhanzi Davido yapfushije umwana we w’uruhinja nyuma yo kugwa muri pisine.

5,165

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2022, ku mbuga nkorambaga habyukiye amakuru abika Ifeanyi David Adeleke, umwana w’umuhungu wa Davido wari umaze iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka itatu y’amavuko.

Aya makuru mabi aje nyuma y’amashusho Davido yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga yigisha uyu mwana koga ndetse n’andi, amwifuriza kugira isabukuru nziza y’amavuko.

Kugeze ubu, Davido na Chioma Rowland babyaranye uyu mwana ntacyo baratangaza kuri aya makuru.

Nyuma y’amasaha make iyi nkuru ikomeje kuvugwa, umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Lagos, Benjamin Hundeyin, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na The Guardian yo muri Nigeria.

Hundeyin yatangaje ko mu iperereza ryakozwe ku rupfu ry’uyu mwana, abantu umunani aribo bahaswe ibibazo.

Yagize ati “Yego ni byo, yitabye Imana, hari abantu umunani twakozeho iperereza hashakishwa icyateye urupfu ry’uyu mwana, uwo ari we wese uzagaragaraho kugira uruhare mu rupfu rwe azabihanirwa bikomeye.”

Umuhanzikazi Stefflon Don yanditse ubutumwa kuri Twitter asaba abakunzi be gusengera umuryango wa Davido na Chioma Rowland.

Ku wa Mbere byavuzwe ko uyu mwana w’imyaka itatu yaguye mu bwogero bwo hanze (Swimming pool) mu rugo rwa Davido ruri ku kirwa cya Banana muri leta ya Lagos.

Inshuti za Davido zirimo Eniola Badmus na Amid bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bababaye cyane, nubwo bahise babusiba hagaragaye ibiganiro bagiranye n’inshuti zabo kuri WhatsApp bemeza ko Ifeanyi yapfuye.

Abakinnyi ba filime barimo Iyabo Ojo, Muyiwa Ademola, Williams Uchemba na Paul Play Dairo bari mu bantu bake b’ibyamamare basabye abafana babo gukomeza gusengera umuryango wa Davido na Chioma.

Bivugwa ko Davido w’imyaka 29 afite abana batanu, gusa abazwi ni batatu: David Adedeji Adeleke Jr yabyaranye na Chioma Avril Rowland, Hailey Veronica Adeleke yabyaranye na Amanda Adeleke, na Aurora Imade Adeleke yabyaranye na Sophia Momodu.

Comments are closed.