Umuhanzi KIDUMU yagize icyo avuga ku itabwa muri yombi rya Bruce Melodie

9,811

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cy’Uburundi KIDUMU, yagize icyo avuga nyuma y’aho umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie afashwe akanafungirwa mu gihugu cy’Uburundi.

Ku munsi w’ejo nibwo inkuru yageze i Rwanda ivuga ko Bruce Melodie yafatiwe mu gihugu cy’Uburundi aho yari yagiye gutaramira Abarundi.

Amakuru avuga ko akigera i Bujumbura mu murwa mukuru, yakiriwe n’abantu benshi bari bamwishimiye, ariko ibyo ntibyatinze kuko yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano bivugwa ko yaba akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu n’ubwambuzi yakoreye umwe mu bantu bakora umuziki muri icyo gihugu.

Nyuma y’iryo tabwa muri yombi, Bwana KIDUMU, umuhanzi w’Umurundi ukomeye mu Karere yanenze igikorwa cy’itabwa muri yombi rya Kidumu, avuga ko bitari bikwiye, ku rukuta rwe rwa Facebook, yagize ati:”This is not right! Mumureke Bruce Melodie akore concert yiwe amafaranga mwoba mufitaniye muyishuzanye ukundi kuntu mutarinzi kumaramazanya. Ivyabaye kirya gihe vyari ibintu birengeye aba artistes.It is not right”

Kidumu arasanga uno mugabo yakorewe igikorwa kitari gikwiye kuko ari ugusebanya.

Kugeza ubu n’ubwo hari amakuru yavugaga ko Melodie yaba yarekuwe, hari andi avuga ko agifungishijwe ijisho mu mujyi wa Bujumbura ndetse ko n’igitaramo cye cyabaye gisubitswe mu gihe hagitegerejwe ko ikibazo gikemuka.

Twibutse ko Melodie yarezwe ubwambuzi n’umwe mu Barundi bategura ibitaramo witwa TOUSSAINT, akavuga ko hari amafranga ya avance yahaye uyu muhanzi ngo azaze gutaramira Abarundi, nyuma Melodie ntiyaza kubera ibibazo bya politiki byari hagati y’ibihugu byombi kuko ubuyobozi bwa minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’Uburundi bwanze ko hagira Umunyarwanda ujya gutaramira i Burundi.

Kugeza ubu rero ruracyageretse hagati ya Melodie bivugwa ko yanze kwishyura ayo mafranga n’abavuga ko yabahemukiye.

Comments are closed.