DRC: Ajida Bihira wa FDLR yaciwe umutwe na bagenzi be bamushinja ubugambanyi

15,009
Kwibuka30

Ajida Bihira wari umukozi mu bitaro bya FDLR yakatiwe urwo gupfa nyuma yaho basanze yaravuganaga na Gen.Jeva wa FLN, icyo gihano yagihawe n’urukiko rwa FDLR/FOCA ahita yicwa.

Ni amakuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2022 nk’uko Rwandatribune dukesha iyi nkuru ibivuga.

Nyakwigendera Ajida Bihira akaba yari umuyobozi wa Kompanyi ya gisirikare ishinzwe kurinda ibitaro bya FDLR bikorera ahitwa Gihondo (Hopital mobile) yishwe mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022 akaswe igihanga ashyingurwa ahitwa Kojo.

Ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rwa FDLR ruyobowe na Perezida warwo Gen.Rishirabake Serge.

Kwibuka30

Gen. Rishirabake Serge uyoboye urukiko rwa FDLR

Umwe mu bayobozi ba FDLR uri Gihondo utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko uyu nyakwigendera ubwo yasakwaga basanze avugana n’abantu bo muri CNRD/FLN, RUD URUNANA ndetse ko hari n’imeri zimwe zo mu Rwanda basanze yandikirana nazo bityo ibyo akaba ari ubugambanyi buhama nyakwigendera, mu mategeko ya FDLR icyo akaba ari icyaha gihanishwa kwicwa.

Uyu musirikare kandi wo ku rwego rwa Majoro yakomeje abwira isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko hari abandi basirikare bishwe bahawe amarozi, nabo bakekwagaho ibyaha nk’ibyo ariko bagasanga baramutse bishwe muri buriya buryo byateza umwuka mubi. muri abo yavuzemo Lt.Viguli wari Komanda wa Poroto kwa Major Togole na Lt.Brave wari ukuriye ingabo zishinzwe kurinda umutekano wa Gen.Nzabanita Lucien uzwi nka Karume, abo ba ofisiye bombi bakaba barapfiriye umunsi umwe bishwe n’uburwayi butaramenyekana.

Umwiryane muri FDLR ukomeje gufata indi ntera aho muri iki gihe hakirangwamo irondakarere cyane ko abavuka mu majyepfo bazwi nk’abanyenduga bakunze kwitwa Abatutsi ndetse hari nabo usanga bafite amapeti yo hejuru ariko nta mirimo bahabwa kubera ko babikanga. Ibyo byose bigaherekezwa n’abantu bakomeje kwicwa n’amarozi bivugwa ko atangwa n’uwitwa Majoro Bizabishaka Umuyobozi wungirije ushinzwe iperereza muri FDLR.

Leave A Reply

Your email address will not be published.