Umuhanzikazi Zari yiyamye abakobwa bahamagara umugabo we mu gicuku

243
kwibuka31

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzaniya Zari yiyamye bamwe mu bagore n’abakobwa bihaye akageso ko kujya bahamagara umugabo we gicuku.

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya witwa Zuhura Othman Soud ariko uzwi cyane nka ZUCHU yongeye guteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho atangaje ku mbuga ze aho uyu muhanzi yiyamye bamwe mu bagore barara batesha umutwe umugabo we mu gicuku biruhukiye.

Uyu mugore yagize ati:”Ndambiwe kandi niyamye abagore bihaye ingeso yo kurara batesha umutwe umugabo wanjye bamuhamagara mu gicuku”

Yakomeje ati:”Siniyumvisha ukuntu umuntu yifata agahamagara umugabo washatse, akabikora gicuku cya cyane, esee ntaba azi ko uwo mugabo yashatse?

Uyu mugore yihanije umwe mu bagore ngo basanzwe barabigize umuco ariko yirinda gutangaza amazina ye yose, usibye ko yavuze inyuguti imwe mu zigize amazina ye, ati:”Niba uzi ko izina ryawe ritangizwa na “A”, ndakubona, reka guhora utesha umutwe umugabo wanjye na calls zo mu gicuku

Nyuma yo kwandika aya magambo, abantu benshi bamwibasiye bamusaba kureka gutesha umutwe abantu ariwe, ndetse hari n’abamwibukije ko nawe umugabo afite ubu ari uwo yambuye abandibityo ko akwiye kureka gutera imbabazi.

Uwitwa Jasmine Msiba Joyce yagize ati:”Witera imbabazi aho, uwo mugabo muri kumwe nawe wamwibye abandi, reka rero nawe ubone ibibi wakoreye abandi”

Hamissa Mapenzi nawe ati:”Iyo ni karma, uwicisha inkota nawe niyo izamwica, nawe wamwibye abandi, none uje hano utera imbabazi ngo tugufashe iki?”

Zuchu bivugwa ko abana n’umuhanzi ukomeye witwa Diamond Platnumz, umugabo uzwi mu kugira abagore batari bake.

Comments are closed.