Umuherwe Bill Gates yatangaje ikintu agiye gukora agaca burundu Coronavirus yazengereje isi

8,670

Umuherwe Bill Gates yatangaje hatagize igikorwa mu maguru mashya icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana imbaga cyajegeza isi mu gihe haba hakomeje kubaho kurebera,anatanga n’inama.

Ni umutwe w’inkuru wagira uti nigute twarwanya COVID 19 washyizwe kurubuga rwe ahuriraho n’abantu,muriyi nkuru uyu muherwe yagaragaje ingingo zitandukanye zashyirwamo imbaraga iki cyorezo cyikagenda.

Ubundi iki cyorezo cyimaze guhitana 2900 batuye mu ntara ya Wuhan ndetse cyikaba cyarafashe abagera 89,000 avugako habayeho gufatanya cyarwanywa bigakunda ariko anongeraho ko umuryango WHO nawo wakomeje kurebera nkaho ntakiri kuba.

Yagize ati”Ibihugu bikomeye byakagombye gufasha ibikennye nkibyo muri Africa na Aziya ubwirinzi n’imiti bikabageraho hagatangwa n’amahugurwa.”

Hakagombye kubaho igenzura rihambaye ku mibare yabandura muribyo bihugu hakabaho no guhererekanya amakuru ku buryo bwihuse.

Yanongeyeho ko ibigo bikomeye naza leta byakagombye gushyira hamwe hagashakwa inkingo nyinshi n’ubwirinzi ku giciro kibereye buri muturage ushobora kuba yagerwaho niki cyorezo.

Comments are closed.