Umukecuru w’imyaka 73 akomeje gutangaza benshi bitewe n’uburyo yakoze umubiri

12,424

Umukecuru ugeze muzabukuru ukomoka muri Canada akomeje gutangaza benshi bitewe n’uburyo yakoze umubiri ashaje.

Uyu mukecuru wahoraga ahura n’ibibazo byo kugira umubyibuho ukabije n’umuvuduko w’amaraso yaje kugirwa inama ya kujya gukora imyitozo ngororamubiri birangira yibereye nk’abagabo.

McDonald Joan yabwiye New York Post dukesha iyi nkuru ko yumvaga amerewe nabi ariko ubu yamaze gutakaza ibiro anavugako ndetse ubuzima bwe busigaye bumeze neza.

Ikintu gitangaje nuko nyuma yaho uyu mukecuru w’imyaka 73 amafoto ye agiriye hanze umutoza we yahise atangira gukurikirwa cyane, ubu urubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa nabagera kubihumbi 500.

Comments are closed.