umukinnyi wa Inter Milan yahenze FC Barcelona byatumye itanga abakinnyi 2 n’amafaranga menshi kugira ngo imubone.

10,947
Kwibuka30

Ikipe ya FC Barcelona ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone umusimbura wa Luis Suarez ikomeze kwiyubaka aho yiyemeje gutanga abakinnyi bayo babiri barimo Nelson Semedo na Carles Alena yarangiza ikagerekaho amafaranga kugira ngo ibone umunya Argentina Lautaro Matinez imukuye muri Inter Milan.

Martinez niwe mukinnyi FC Barcelona yifuza kurusha abandi bose ariyo mpamvu iri gutanga abakinnyi babiri yarangiza ikongeraho akayabo ka amafaranga .

Martinez w’imyaka 22 afite amasezerano avuga ko ikipe imwifuza igomba kwishyura akayabo ka miliyoni 97 z’amapawundi ariyo mpamvu FC Barcelona iri kugerageza kureba ko yayagabanya igatanga make ikanongeraho n’abakinnyi 2.

Myugariro Semedo w’imyaka 26 ikipe ya FC Barcelona ishaka gutanga yayigezemo muri 2017aguzwe akayabo ka miliyoni 26 na Benfica.

Carles Alena we yazamukiye mu ikipe ya FC Barcelon ariko atizwa muri Real Betis umwaka abona kugaruka muri uyu mwaka.

Martinez nawe arifuza kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona gukinana na mwene wabo Lionel Messi ariyo mpamvu ategereje ko yumvikana na Inter Milan agahindura icyerekezo.

Muri uyu mwaka w’imikino,Martinez amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 22 amaze kugaragaramo ari kumwe na Lukaku.

Hari andi makuru avuga ko ikipe ya FC Barcelona ishaka kugurisha benshi mu bakinnyi bayo badatanga umusaruro uko babisabwa aho ngo abakinnyi 3 gusa barimo Lionel Messi, Frenkie de Jong na Marc-Andre ter-Stegen aribo batari ku isoko.

Kwibuka30

Nubwo Covid-19 yaciye igikuba FC Barcelona ariyo iyoboye La Liga,benshi bemeje ko iyi kipe ikeneye kwivugurura kuko yagiye itakaza imikino myinshi mu buryo budasobanutse ndetse n’abakinnyi bayo bamwe na bamwe byavuzwe ko bari ku rwego rwo hasi.

Ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ritegerejwe na benshi,iyi kipe irashaka kugurisha benshi mu bakinnyi bayo yarangiza ikazana Neymar Jr n’uyu Lautaro Martinez bose bakina basatira.

Ikinyamakuru ESPN cyatangaje ko abakinnyi 3 ba FC Barcelona barimo Messi, De Jong na Ter-Stegen aribo ntakorwaho mu gihe abandi bose buri kipe yaza ikabarambagiza ndetse ikababona biyoroheye ibashije kwishyura.

FC Barcelona yatanze abakinnyi 2 n’amafaranga
Mess ni nta korwaho muri FC Barcelon

Umuyobozi wa FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu yavuze ko iyi kipe yiteguye guhatana ku isoko ryo kugura abakinnyi nk’ibisanzwe ariko hazaba impinduka kubera Covid-19 yabateye ibihombo yewe nandi makipe birakaze kuko ubukungu bwamaze guhungabana.

Yagize ati Ntabwo tuzashora amafaranga menshi ku isoko nk’ibisanzwe kubera icyorezo gusa tuzagerageza kureba uko twagurana abakinnyi ku bwinshi.”

Uyu muyobozi akomeje kujya mu mazi abira kuko bagenzi be batanu bakoranaga baheruka kwegura kubera ibyemezo bimwe na bimwe afata mu ikipe.

Ikibazo gihangayikishije abayobozi ba FC Barcelona n’ukongerera amasezerano Messi kuko ayo afite azarangira muri 2021 gusa we aba afite ingingo zimwemerera kugenda ku buntu aramutse abishatse.

Bamwe mu bakinnyi bivugwa ko bazakoreshwa mu kugurana abandi harimo Antoine Griezman utarakoze ku mitima y’abafana kuva yagera muri iyi kipe avuye muri Atletico Madrid,Ousmane Dembele na Philippe Coutinho nabo bashobora kugurishwa cyangwa bakaguranwamo abandi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.