Umukobwa Ahubutse ku muturirwa wo kwa Makuza, gahunda ngo kwari Ukwiyahura

20,385
Kwibuka30

Umukobwa utaramenyekana umwirondoro we, ahanutse kuri Etage yo kwa Makuza rwagati mu mujyi wa Kigali, ngo yari afite gahunda yo kwiyahura.

Amakuru ari gucicikana mu mujyi wa Kigali rwa ni ay’umwana w’umukobwa uhanutse ava ku igorofa ya kane yitura hasi. Amakuru atangwa n’abari hafi y’aho icyo gikorwa cyabereye, avuga ko yabanje kwipfuka igitambaro mu maso, akimara kugwa hasi ntabwo yahise yitaba Imana, ahubwo imbangukiragutabara ya CHUK yahise itabara vuba na bwangu.

Kwibuka30

Imbangukiragutabara ya CHUK niyo yahise iza iratabara vuba na bwangu.

Abantu bari begereye aho byabereye, bavuze ko yasanganywe agapapuro yari yanditse ko azize urukundo yahaye umusore ariko ntiyabiha agaciro. Amakuru dufitiye gihamya ni uko atashizemo umwuka.

Ni ku nshuro ya kabiri igikorwa cy’ubwiyahuzi kigeragezwa gukorerwa kuri ino gorofa yo kwa Makuza.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.