Umukozi w’Akarere ka Musanze afungiwe  gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside

3,348

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023, Urwego rw’Igihugu  rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Ntibansekeye Leodomir, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ibikoresho (Logistic), akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RIB ivuga ko uyu Ntibansekeye  w’imyaka 51 y’amavuko, akurikiranyweho icyo cyaha nyuma y’uko ku ya 11 Ukwakira 2023 yafashe ibikoresho birimo matela n’utugare twifashishwa n’abafite ubumuga akajya kubibika mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uregwa yiyemerera ko ari we wabibitse mu Rwibutso.

Ati: “Mu ibazwa rye Ntibansekeye Leodomir  yiyemereye ko yari yasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze muri salle, kuko ngo byari biteje umwanda muri iyo salle, agashaka aho abishyira mu kindi cyumba.”

Yakomeje agira ati:”Ngo rero we yigiriye inama yo kujya kubibika mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”

RIB kandi ikomeza ivuga ko ibi ari ibikorwa bigize ibyaha. Bikaba byarabereye aho uru Rwibutso ruherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, Umudugudu wa Byimana.

Ntibansekeye Leodomir afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze, mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB kandi iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi  yitwaje umwuga akora.

Ubuyobozi bwa RIB kandi bunibutsa abantu ko gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko Ntibansekeye azakurikiranwa n’Ubutabera.

Icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso cyangwa  ahashyinguye imibiri y’Abazize Jenoside gihanwa n’ingingo ya  10 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Ugihamijwe  n’urukiko ahanishwa Igifungo kitari munsi  y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu  y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2.

Comments are closed.