Umukuru w’ikigega cy’imari ku isi FMI ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

7,925

Umukuru w’ikigega mpuzamahanga cy’imari yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri nk’uko yabitangaje.

Kristalina Georgieva avuga ko yiteze kumva uko mu Rwanda no mu karere babona icyo kigega cyarushaho gufasha “cyane cyane mu kongera imbaraga mu guhangana” n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. 

Biteganyijwe ko mu Rwanda we n’abaminisitiri bashinzwe imari n’abakuru ba banki nkuru z’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba bagirana ikiganiro ku nkunga ku ihindagurika ry’ikirere.

Asuye u Rwanda nyuma y’uko mu kwezi gushize ikigega FMI/IMF cyemeje inkunga ya miliyoni US$319 ku Rwanda igamije kurwanya ihindagurika ry’ikirere no kwitegura ibyorezo.

Ni inkunga yasabwe n’u Rwanda mu rwego rushya rwa FMI rwitwa Resilience and Sustainability Facility (RSF) kandi ni iya mbere RSF yari ihaye igihugu cya Africa.  

Bamwe mu batavuga rumwe na leta y’u Rwanda bakemanga uko leta ikoresha inkunga ihabwa, bavuga ko bitarimo umucyo.

Leta ivuga ko ikoresha neza inkunga ihabwa n’amahanga ikazibyaza umusaruro ugaragara mu iterambere.

Kristalina yageze mu Rwanda avuye mu ruzinduko amazemo iminsi muri Zambia.  

Ibihugu bikennye binenga ibihugu bikize kudatanga ingurane ikwiriye mu guhangana n’ingaruka z’ibikorwa byabyo bihungabanya ikirere ingaruka mbi zigashegesha ibihugu bikennye.

Comments are closed.